Koreya ya ruguru yahagaritse itumanaho na Koreya y’epfo

Koreya ya ruguru yatangaje ko ikuraho itumanaho ryayihuzaga na Koreya y’epfo, harimo n’umurongo wa telefone wahuzaga abategetsi b’ibihugu byombi.

Koreya ya ruguru yavuze ko iki ari kimwe mu ruhererekane rw’ibikorwa bindi igiye gukora, ndetse yavuze ko Koreya y’epfo ari "umwanzi".

Kuri uyu wa kabiri, ibiganiro bya buri munsi byo kuri telefone byanyuraga ku biro bihuza Koreya zombi biri mu mujyi wa Kaesong uri ku mupaka wo muri Koreya ya ruguru, birahagarara.

Nyuma y’ibiganiro byo mu mwaka wa 2018, ibihugu byombi byari byashyizeho ibyo biro mu kugabanya ubushyamirane.

Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo urebye ni nkaho bikiri mu ntambara kuko nta masezerano y’amahoro byari bwagereho kuva intambara byarwanaga yarangira mu mwaka wa 1953.

Ibiro ntaramakuru bya leta ya Koreya ya ruguru byatangaje ko iki gihugu "kizaca burundu ndetse kigafunga umurongo wa telefone uri hagati y’abategetsi ba Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo, wakoreraga mu biro bihuza Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo... guhera saa sita z’amanywa ku itariki ya 9 y’ukwa gatandatu 2020".

Iyo saha yamaze kurenga muri Koreya ya ruguru.

Koreya ya ruguru yavuze ko n’imirongo y’itumanaho rya gisirikare hagati y’ibihugu byombi ihagarikwa.

Ubwo mu kwezi kwa mbere ibyo biro by’ubuhuza byabaga bihagaritswe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, itumanaho hagati y’ibihugu byombi ryagumyeho binyuze mu buryo bwa telefone.

Ejo ku wa mbere, izi Koreya zombi zavuganye kabiri kuri telefone binyuze muri ibyo biro by’ubuhuza, zivugana saa tatu za mugitondo na saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ejo ku wa mbere kandi, Koreya ya ruguru yavuze ko ku nshuro ya mbere mu mezi 21 yari ashize, guhamagara kwayo mu gitondo kutitabwe, nubwo byaciyemo nyuma ya saa sita zo kuri uwo munsi.

Ibiro ntaramakuru KNCA bya Koreya ya ruguru bigira biti:

"Twafashe umwanzuro ko nta kamaro ko kwicarana amaso ku yandi n’abategetsi ba Koreya y’epfo kandi nta kibazo gihari cyo kuganiraho na bo, kuko gusa babyukije impungenge twari dufite".

Kim Yo-jong, mushiki w’umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un, mu cyumweru gishize yakangishije ko azafunga ibyo biro by’ubuhuza keretse Koreya y’epfo ibujije amatsinda y’abahunze Koreya ya ruguru gukomeza kohereza amatangazo muri Koreya ya ruguru.

Ubutumwa bw’abahunze Koreya ya ruguru

Kim Yo-jong yavuze ko icyo gikorwa cyo kohereza amatangazo ari icy’ubushotoranyi kandi kirenga ku masezerano y’amahoro yabaye mu nama yo mu mwaka wa 2018 i Panmunjom muri Koreya ya ruguru hagati ya Kim Jong-un na Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’epfo.

Rimwe na rimwe, abahunze Koreya ya ruguru ubu baba muri Koreya y’epfo bajya bohereza muri Koreya ya ruguru imipira bahazemo umwuka iriho ubutumwa bunenga icyo gihugu.

Hari nubwo iyo mipira iba iriho ibiribwa bigatuma abaturage ba Koreya ya ruguru bagira amashyushyu yo kuyitora bagasoma ubutumwa buyiriho.

Abaturage ba Koreya ya ruguru babona amakuru avuye gusa mu bitangazamakuru bya leta ndetse benshi muri bo nta bwo bagerwaho n’ikoranabuhanga rya internet.

Mu mwaka wa 2018, umubano hagati ya Koreya ya ruguru na Koreya y’epfo wabaye nk’utera intambwe wivugurura.

Icyo gihe abategetsi b’ibihugu byombi bahuye inshuro eshatu. Guhura nk’uko byo ku rwego rwo hejuru byari bimaze imyaka irenga icumi bitaba.

Ariko, ahanini Koreya ya ruguru yacanye umubano na Koreya y’epfo nyuma yaho inama yo mu mwaka ushize hagati ya Bwana Kim na Perezida w’Amerika Donald Trump y’i Hanoi muri Vietnam itagize icyo igeraho ku biganiro byuko Koreya ya ruguru ihagarika gahunda yayo ya nikleyeri.

Izi Koreya zombi urebye ni nkaho zikiri mu ntambara kubera ko intambara yo kuva mu 1950 kugera mu 1953 yazihuje yarangijwe no gusinya amasezerano yo guhagarika imirwano aho gusinya amasezerano y’amahoro.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo