Jack Ma yahize kurusha ubukungu ibihugu birimo n’Ubufaransa

Jack Ma washinze kompanyi ikora ibijyanye n’ubucuruzi bwo kuri internet , Alibaba Group muri 1999 afite intego ko kompanyi ye izaba iri ku mwanya wa 5 inyuma y’ibihugu 4 bikize ku isi, irushe ubukungu ibihugu birimo n’Ubufaransa.

Kugeza ubu Alibaba Group ibarirwaho abacuruzi miliyoni 10 , ikabarirwa agaciro ka miliyari 547 z’amadorali ya Amerika. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 20 uyigereranyije n’ibihugu bikize ku isi. Jack Ma ahamya ko Alibaba izazamuka ikagera ku mwanya wa 5 nibura muri 2036.

Mu kiganiro cyari cyateguwe na Magazine yitwa LSA, Sébastien Badault uhagarariye Alibaba mu gihugu cy’Ubufaransa, yatangaje intego bafite yo kuzamura ubukungu bwayo bukaba bwaruta ubw’ibihugu bikize ku isi birimo n’Ubufaransa.

Ubwo yatangazaga ibi, Sébastien Badault yibukije abari mu icyo kiganiro ko ibyo yavuze biheruka gutangazwa na Jack Ma washinze Alibaba mu mezi ashize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa.

Sébastien Badault yagize ati " Niba kompanyi ishobora guha serivisi abakiriya bagera kuri miliyari 2, bisobanuye ko ari kimwe cya 3 cy’abatuye isi. Niba kompanyi ishobora guhanga miliyoni 100 z’akazi, ni ukuvuga ko ari ibintu bitapfa gukorwa na buri guverinoma iyo ariyo yose. Niba kompanyi ishobora kugira abacuruzi miliyoni 10 bakora bakanunguka, ibyo bivuze ko ari ubucuruzi bukomeye."

Alibaba yamaze gusiga Suède na Argentine

Kugira ngo ubashe gusobanukirwa neza icyo Jack Ma aba ashaka kuvuga , iyo yemeza ko azaza mu myanya 5 ya mbere ku isi, ukwiriye kumva uko Alibaba kora. Alibaba ntabwo igurisha ako kanya igicuruzwa ku bakiriya, bitandukanye n’uko Amazon yo ibikora.

Alibaba yo ihuza abacuruzi bakomeye nka Nike, Apple, Carrefour cyangwa abandi bacuruzi benshi banyuranye , ikabahuza n’abakiriya hanyuma yo igafata inyungu ku bicuruzwa byagurishijwe. Amafaranga Alibaba yinjije muri 2016 ayishyira ku mwanya wa 21 ku rwego rw’isi urebeye ku musaruro wayo. Nibyo bituma iza imbere y’ibihugu nka Suède, Argentine cyangwa Ububiligi.

Alibaba izamuka ku rugero rwa 50% buri mwaka. Irashaka gukomeza kuzamuka ku rutonde. Jack Ma atekereza ko muri 2036 ibikorwa by’ubucuruzi bizaba biyikorerwaho bizaba bingana n’iby’igihugu cya 5 ku isi mu bikize, inyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubushinwa, Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’I Burayi n’Ubuyapani.

Imibare y’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, FMI igaragaza ko hagati ya 2030 na 2050, Alibaba izaba ikorerwaho ubucuruzi buri hagati ya Miliyari 5000 na 6000 z’amadolari ya Amerika. Ni ibintu bizaba bitarigeze bikorwa n’indi kompanyi iyo ariyo yose yigenga. Kugeza uyu munsi iri hejuru ni Walmart ifite imari shingiro ya miliyari 485 z’amadorali ya Amerika.

Jack Ma niwe uri ku mwanya wa mbere mu bakize ku mugabane wa Aziya wose ndetse akaba uwa 14 ku isi yose. Aheruka kugirira urugendo muri Afurika ku nshuro ya mbere aho yanaje mu Rwanda mu nama ya YouthConnekt 2017 yabaye mu kwezi kwa Nyakanga kuva tariki 19 kugeza tariki 21.

YouthConnekt Africa 2017 yamaze itatu ihurije hamwe urubyiruko rusaga 2800, rwaturutse mu bihugu 90 ruganira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe uyu mugabane ufite.

Inkuru bijyanye:

Mu gihe kizaza, ubucuruzi buzaba bukorerwa ’Online’ ku kigero cya 90% -Jack Ma

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo