Ikoranabuhanga

Iran yasezeranyije guhorera umuhanga mu bya ’nucléaire’ wishwe

Iran yasezeranyije guhorera umuhanga mu bya ’nucléaire’ wishwe

Iran yasezeranyije ko izahorera iyicwa rya Mohsen Fakhrizadeh, wari umwe mu bahanga bayo bakomeye mu bumenyi bwa nikleyeri, wiciwe hafi y’umurwa mukuru Tehran ku wa gatanu.

Fakhrizadeh yapfiriye mu bitaro, nyuma y’igitero cyabereye i Absard, mu karere ka Damavand.

Hossein Dehghan, umujyanama mu bya gisirikare w’umutegetsi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, yasezeranyije "gukubita" nk’inkuba abamwishe.

Inzego z’ubutasi zo mu bihugu by’i Burayi n’Amerika zemeza ko Fakhrizadeh ari we wari uri inyuma ya gahunda ya Iran yo gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Iran ishimangira ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije amahoro.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Mohammad Javad Zarif, yasabye umuryango mpuzamahanga "kwamagana iki gikorwa cy’iterabwoba gikozwe na leta".

Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati: "Abakora iterabwoba uyu munsi [ejo ku wa gatanu] bishe umuhanga wa Iran wo ku rwego rwo hejuru".

Majid Takht Ravanchi, uhagarariye Iran mu muryango w’abibumbye (ONU/UN), yavuze ko iyicwa ry’uwo mugabo ari uguhonyora mu buryo bugaragara amategeko mpuzamahanga, bigamije guteza akaduruvayo mu karere.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Zarif yabyegetse kuri Israel, avuga ko Iran ifite "ibigaragaza bikomeye ko Israel ibifitemo uruhare".

Mu kwezi kwa kane mu 2018, Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze by’umwihariko izina rya Fakhrizadeh ubwo yavugaga kuri gahunda ya Iran ijyanye na nikleyeri.

Ntacyo Israel iratangaza ku makuru y’iyicwa ry’uwo muhanga muri siyansi wo muri Iran.

Jenerali Majoro Hossein Salami, ukuriye umutwe udasanzwe wo mu ngabo za Iran, yagize ati:

"Iyicwa ry’abahanga muri nikleyeri ni ryo honyora rya mbere ryigaragaza bikomeye ry’ubuhangange mpuzamahanga mu kutubuza kugera kuri siyansi zigezweho".

Amakuru y’iyicwa ry’uwo muhanga atangajwe mu gihe hongeye kuba impungenge kubera kwiyongera kw’ingano y’ikinyabutabire cya uranium Iran irimo gutunganya.

Uranium ikungahaye ni ikintu cy’ingenzi mu bikoreshwa mu kugera ku ngufu z’amashanyarazi (cyangwa umuyagankuba mu Kirundi) ashingiye kuri nikleyeri ndetse no mu gukora intwaro kirimbuzi za nikleyeri.

Aho igitero cyabereye i Damavand, hafi y’umurwa mukuru Tehran

Amasezerano yo mu mwaka wa 2015 Iran yagiranye n’ibihugu bitandatu bikomeye ku isi, yari yashyizeho ibipimo ntarengwa bya uranium Iran ishobora gutunganya.

Ariko kuva mu 2018 ubwo Perezida Donald Trump yavaga muri ayo masezerano, Iran imaze igihe yirengagiza nkana ibyo yemeye.

Joe Biden watorewe kuba Perezida w’Amerika, yasezeranyije kongera kuvugana na Iran namara kurahizwa nka Perezida mu kwezi kwa mbere, nubwo Israel imaze igihe itabishaka.

John Brennan, wahoze akuriye ikigo cy’Amerika cy’ubutasi mu mahanga (CIA), yavuze ko iyicwa ry’uwo muhanga muri siyansi ari "icyaha cy’ubugome" kandi "kitarimo gushyira mu gaciro na gacye" ndetse ko bishobora guteza amakimbirane muri ako karere.

Byagenze gute ku modoka ya Mohsen Fakhrizadeh ?

Mu itangazo minisiteri y’ingabo ya Iran yasohoye ku wa gatanu, yagize iti:

"Abakora iterabwoba bitwaje intwaro bateye ku modoka itwaye Mohsen Fakhrizadeh, umukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi no guhanga udushya cy’iyi minisiteri.

"Nyuma yo gukozanyaho hagati y’abakora iterabwoba n’abamurinda, Bwana Fakhrizadeh yakomeretse bikomeye yihutishirizwa kujyanwa ku bitaro.

"Birababaje kuba umuhate w’itsinda ry’abaganga wo kumurokora utatanze umusaruro, none mu minota ishize yapfuye".

Ibitangazamakuru byo muri Iran byatangaje ko abagabye icyo gitero bamurasheho ari mu modoka ye.

Mbere yaho, ibiro ntaramakuru Fars byari byatangaje ko habayeho iturika ry’imodoka mu mujyi wa Absard, ababibonye bavuga ko "abantu bari hagati ya batatu na bane, bivugwa ko bari abakora iterabwoba, bishwe".

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)