Iran: Uruganda rw’ingufu kirimbuzi rwatewe

Uruganda rutunganya ingufu kirimbuzi rwatewe na ’kirogoya’ umunsi umwe nyuma y’uko rwerekanye ibyuma bishya byo gutunganya no kwigwizaho uranium, nk’uko abategetsi babitangaje.

Ali Akbar Salehi ukuriye gahunda yo gutunganya bene izi ngufu za Iran ntabwo yavuze uwo bashinja icyo "gikorwa cy’iterabwoba kirimbuzi", ku cyumweru cyahagaritse amashanyarazi ku ruganda rwa Natanz ruri mu majyepfo y’umurwa mukuru Tehran.

Ibitangazamakuru bya leta muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu nzego z’ubutasi ari uko ari igitero cya mudasobwa cya Israel (cyber-attack)

Leta ya Israel ntacyo iratangaza ku byabaye.

Gusa mu minsi ishize yongereye ibikorwa byo kuburira Iran kuri gahunda yayo y’ingufu za kirimbuzi.

Iki gitero kuri Iran cyabaye mu gihe hari umuhate wa dipolomasi wo kubyutsa amasezerano ya 2015 kuri izi ngufu - ayo Amerika itegekwa na Trump yavuyemo mu 2018.

Kuwa gatandatu, Perezida Hassan Rouhani wa Iran yafunguye ibikoresho bishya bitunganya uranium ku ruganda rwa Natanz mu muhango waciye kuri televiziyo uri kuba.

Ibyo bikoresho (centrifuges) ni ibikenewe mu gukora imbaraga kirimbuzi ndetse n’intwaro kirimbuzi.

Ni ikindi gikorwa kinyuranyije n’amasezerano ya 2015, yemerera gusa Iran gukora no kubika uranium nkeya yo gukoresha mu ngufu z’amashanyarazi.

Umuvugizi w’ikigo Atomic Energy Organisation of Iran (AEOI), Behrouz Kamalvandi, yavuze ko hari igikorwa cyibasiye amashanyarazi ya Natanz ku cyumweru mu gitondo.

Bwana Kamalvandi nta yandi makuru arambuye yatanze ariko yabwiye ibiro ntaramakuru Fars bya Iran ko "nta wahasize ubuzima cyangwa gusohoka" - kw’ibikorwa n’uruganda. kwabayeho.

Nyuma televiziyo ya leta yasomye itangazo ry’umukuru wa AEOI Ali Akbar Salehi, aho yavuze ko ibyabaye ari igikorwa cyo "kurogoya" n’"iterabwoba kirimbuzi".

Yavuze ko Iran "ifite uburenganzira bwo kwihimura ku babikoze".

Mu kwa karindwi umwaka ushize, nabwo Natanz yibasiwe n’inkongi y’umuriro abategetsi bavuga ko ari igikorwa cyo kurogoya.

Ikibazo cy’ingufu kirimbuzi za Iran:

Impamvu

  • Ibihugu bikomeye ku isi ntibyizera Iran: Ibihugu bimwe bikeka ko Iran ishaka ingufu kirimbuzi ngo ikore bombe rutura ya kirimbuzi - Iran irabihakana.
  • Haje kuba amasezerano: Mu 2015, Iran n’ibindi bihugu bitandatu bageze ku bwumvikane. Iran igahagarika imwe mu mirimo y’izo ngufu maze nayo ikavanirwaho ibihano bizahaza ubukungu bwayo.
  • Ikibazo ni ikihe ubu? Iran yongeye gutangiza ya mirimo yari yabujijwe nyuma y’uko Perezida Donald Trump avanye Amerika muri ariya masezerano agasubizaho ibihano kuri Iran. Nubwo ubu umutegetsi mushya Joe Biden ashaka gusubiza Amerika muri ayo masezerano, gusa buri ruhande ruvuga ko urundi ari rwo rugomba gutera intambwe ya mbere.

Ni Israel yaba yateye Iran?

Ibinyamakuru bitandukanya muri Israel bivuga ko amakuru bikesha abo mu butasi yemeye ko ibyabaye kuri Natanz ari igitego cya Israel cya ’cyber-attack’.

Nimugoroba ku cyumweru, minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko "urugamba kuri Iran, abayishyigikiye n’umuhate wayo wo kwigwizaho intwaro ni ubutumwa bukomeye".

Atavuze ku byabaye kuri Natanz muri Iran, Netanyahu yongeyeho ati: "Uko ibintu bimeze ubu ntabwo ari ko bizaba bimeze ejo."

Amasezerano yari yarasinywe mu 2015 nyuma y’uko Amerika iyavuyemo ibintu byarazambye, ubu ubutegetsi bushya bwa Biden buri gushyiraho umuhate ngo yongere yubahirizwe.

Gusa Netanyahu yaburiye ko bidakwiye kuyasubizaho, mu cyumweru gishize yatangaje ko Israel itakongera kugirana andi masezerano na Tehran.

Byagenze bite iby’ayo masezerano?

Ayo masezerano yemerera Iran gutunganya no kubika uranium itunganyije itarenze 3.6%. Uranium itunganyije igeze kuri 90% cyangwa kurenga ishobora kwifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi.

Trump yavuze ko ayo masezerano yari ashingiye "ku bintu bidafatika ko ubutegetsi bw’abicanyi bwari bukeneye gutunganya ingufu z’ibikorwa by’amahoro", yongera ibihano by’ubukungu ngo agerageze kunaniza Iran.

Iran, ishimangira ko idakeneye intwaro kirimbuzi, yahise ihagarika byinshi mu byo yari yemeye muri ayo masezerano.

Kuva ubwo, yongereye ibikorwa bitari byemewe byo gutunganya uranium kugira ngo ishyire igitutu kuri Amerika. Harimo ibikorwa biteye imbere byo gutunganya uranium kugera kuri 20% no kuyibika neza.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo