Ibyogajuru bitandatu u Rwanda ruzungukiramo byoherejwe mu isanzure

Ikigo cy’itumanaho cyo mu Bwongereza cya OneWeb cyohereje mu isanzure ibyogajuru byacyo bya mbere bitandatu, aho kimwe muri byo kitezweho gusakaza interineti izagera ku mashuri yo mu Rwanda.

Umuherwe Richard Branson wa Virgin Group, abayobozi bakuru ba Soft Bank yo mu Buyapani, abayobozi ba Airbus n’abandi batandukanye barimo abaminisitiri bo mu Bufaransa bitabiriye uyu muhango wo kohereza ibi byogajuru bya OneWeb mu kirere.

Ibi byogajuru byoherejwe mu kirere saa 23:38 ku Nyanja ya Atlantique ku gice cya French Guiana, ahakunda gukoreshwa cyane n’umuryango w’ubumwe bw’Ubrayi, European Union.

Impamvu hitabajwe French Guiana ni uko ibi byogajuru akenshi byoherezwa mu isanzure hejuru y’amazi menshi, hagati mu bice by’Isi ugana mu Burasirazuba.

Abanyaburayi bakunda gukoresha French Guiana mu gihe Leta zunze Ubumwe za Amerika zikorera mu majyepfo ya Florida iyo bohereza ibyogajuru mu kirere.

Nk’uko byatangajwe n’uwari uyoboye iki gikorwa, ngo ibi byogajuru nibigera mu kirere, muri kilometero 1000 bizatandukana, bijya mu bice bitandukanye, aho bizaba bifite ubushobozi bwo gukoresha iminara itandukanye ku Isi, bifashe OneWeb gukorana n’ibihugu bitandukanye. Saa 23:50, ibi byogajuru byari bimaze kugenda kilometero 3,340.

New Times dukesha iyi nkuru itangaza ko Groupe Scolaire St Pierre Nkombo yo ku kirwa cya Nkombo giherereye mu kiyaga cya Kivu, ni kimwe mu bigo bizungukira muri uyu mushinga, aho kimwe mu byogajuru byoherejwe, cyiswe Icyerekezo, kizabagezaho interineti ifite imbaraga.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Rwanda ivuga ko uburyo busanzwe bwa Fibres Optiques zitwara interineti buhenze kugira ngo ku Nkombo babashe kubukoresha kuko byatwara Guverinoma y’u Rwanda amadolari ya America asaga miliyari ebyiri.

U Rwanda ruteganya kandi kohereza ikindi cyogajuru mu kirere mbere y’uko uyu mwaka urangira, aho bazafatanya na guverinoma y’u Buyapani muri iki gikorwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo