Ibyo wamenya ku ndege Perezida Xi Jinping agendamo

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 22 Nyakanga 2018 nibwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku byo wamenya ku ndege Xi Jinping agendamo.

Nubwo abandi bakuru b’ibihugu baba bafite indege zabo bwite, Perezida Xi Jinping we nta ndege ye bwite agira. Mu ngendo z’akazi cyangwa ize bwite, akoresha indege 2 zo mu bwoko bwa Boeing 747-400 za Sosiyeti ya Air China. Ubwo izo ndege zakorwaga , buri imwe yari ifite agaciro ka Miliyoni 250 z’amadorali ya Amerika muri 2002 ubwo zakorwaga.

Buri imwe mu izo ndege ijya ikoreshwa mu ngendo zisanzwe zitwara abagenzi zikorwa na Air China. Iyo Perezida Xi ateganya gukora ingendo mpuzamahanga, imwe murizo ikorerwa isuzuma ku rwego rwo hejuru , rigakorwa n’abakuriye umutekano we ku buryo ngo rishobora no gutwara ibyumweru. Ikinyamakuru Tribune cyo gitangaza ko nibura hashira iminsi nibura 20 indege igikorerwa isuzuma.

Nyuma y’iryo suzuma nibwo indege yoherezwa gukorwamo impinduka, zimwe mu ntebe zigakurwamo , zigasimbuzwa ‘salon’, icyumba ndetse n’ibiro byo gukoreramo bya Perezida Xi nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Telegraph mu nkuru cyahaye umutwe ugira uti “ The private jets of world leaders – including Kim Jong-un’s 39-year-old Soviet-era plane” yo ku wa 11 Kamena 2018.

Nyuma iyo Perezida Xi asubiye mu Bushinwa, indege isubizwa Air China, ikongera igasubizwa uko yahoze kugira ngo yongere ikomeze itware abagenzi.
Jiang Zemin wahoze ari Perezida w’Ubushinwa( hagati ya 1993-2003) yasabye ko umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa agira indege ye bwite. Nyuma nibwo Ubushinwa bwakoresheje indege bwite za Perezida zijya kumera neza nkiyo Perezida wa Amerika agendamo.

Izo ndege zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri San Antonio airport kugira ngo zikorerwe isuzumwa ryanyuma zinongerwemo irindi koranabuhanga. Nyuma yaho nta na rimwe abaperezida b’Ubushinwa bigeze bazikoresha mu ngendo zabo.

Itangazamakuru ryo muri Amerika ryatangaje ko bishoboka ko ngo abashinzwe umutekano b’Ubushinwa bashobora kuba barasanze utwuma twumviriza amajwi muri ‘Cabin’.

Indege za Air China Xi Jinping agendamo ninazo Hu Jintao yasimbuye na we yakoreshaga mu ngendo ze mpumahanga. Hu Jintao yayoboye Ubushinwa kuva muri 2003 kugeza muri 2013.

Boeing 747-400 Perezida Xi Jinping agendamo

Indege ya Perezida Xi Jinping ubwo yageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe

Imiterere y’imbere mu ndege Perezida Xi agendamo

Inyuma niho haba imyanya igendamo abanyamakuru, abasemura ndetse n’abarinzi ba Perezida Xi Jinping

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo