Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma y’amasaha zihagaze

Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

Iyi kompanyi yo muri Amerika ivuga ko icyo kibazo cyari cyatewe n’impinduka mu mikorere itagenze neza.

Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ’apps’ zo kuri telefone zigezweho.

Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

Izo mbuga zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ’systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

Yongeyeho ko "nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora".

Ku wa mbere, Facebook yatangaje ubutumwa kuri Twitter isaba imbabazi abagizweho ingaruka n’uko kureka gukora kwayo.

Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n’izindi ’apps’ kudakora henshi ku isi mu gihe cy’amasaha arenga 14.

Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo - bituma izo ’apps’ ziyisubiza.

Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: "nsuhuje urebye buri muntu wese".

Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: "Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza".

Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere "umusaruro kurusha umutekano".

Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe "Kurinda Abana Ku Mbuga", kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.

Isesengura rya James Clayton
Umunyamakuru wa BBC ku ikoranabuhanga muri Amerika ya ruguru

Guhagarara gukora kw’imbuga nini ni ikintu kijya kibaho. Nk’urugero mu cyumweru gishize, iki kibazo cyabaye ku rubuga Slack.

Igituma iki cyibazwaho cyane ni ingano y’abo cyagezeho, urwego kiriho n’igihe kibereyemo.

Byinshi mu bibazo byo guhagarara gukora kw’imbuga bijyanye n’uburyo bw’ishakiro ry’urubuga (domain name) akenshi bicyemurwa mu buryo bwihuse kurushaho. Akenshi kandi ibyo bibazo biba mu karere runaka, abantu bamwe ntibashobore gufungura urubuga rushobora kugaragara mu kindi gihugu.

Ariko, iki kibazo cyo guhagarara cyari kiri ku rwego rw’isi, kandi cyibasira amashami menshi yose ya Facebook.

Igihe kirekire ikibazo cyo kudakora cyamaze na cyo ntigisanzwe. Hari hari amakuru ko habayeho "akaduruvayo" ku cyicaro gikuru cya Facebook, abatekinisiye barwana no gucyemura ikibazo.

Iki cyumweru n’ubundi cyari cyatangiye nabi - nyuma yuko uwahoze akoramo wamennye "Amabanga ya Facebook", ku cyumweru yigaragaje uwo ari we.

Ariko icyumweru kibi kirimo kwihuta kiba kibi cyane kuri iyi kompanyi y’imbuga nkoranyambaga.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo