Covid-19:IPRC Kigali yatangiye gukora imashini zifasha abarwayi guhumeka

Bamwe mu barimu bigisha mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi-ngiro IPRC ku bufatanye na bamwe mu bashakashatsi bamaze gushyira hanze imashini bakoreye mu Rwanda ifasha abafite imbogamizi mu guhumeka.

Impuguke n’abaganga mu buzima bemeza ko iyo mashini imeze neza igikenewe gusa kikaba ari ukongera ubushobozi bwo gukora nyinshi z’ubu bwoko.

Mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC Kigali ni ho hari itsinda ry’aba enjeniyeri 4 bakora imashini izwi nka Emergency Ventilator.

Izi mashini ubusanzwe zikorerwa mu nganda zo hanze kandi imwe ishobora kugura hagati y’amadolari ibihumbi 10 n’ibihumbi 20 y’Amerika. Gusa, bitewe n’ikibazo cy’icyorezo cya Covid-19 bisa naho izi mashini zikomeje gukenerwa ku buryo kuzibona bisa n’ibitangiye kugorana.

Iyi yakorewe mu Rwanda ishobora gufasha abantu bafite ibibazo byo guhumeka nk’izo zindi ariko yo ikagira umwihariko wo kuba yakora idafite icupa rya ry’umwuka wa Oxygene nk’uko bisobanurwa na Habiyaremye Joseph umwe mu bakora iyi mashini.

Yagize ati "Imbere harimo uburyo ishobora gukoresha umwuka usanzwe wo hanze igafasha umurwayi, harimo icyuma gikurura umwuka wo hanze bitewe na programme twakoze kikawukurura, noneho nkaba natanga umwuka nshaka ku murwayi uwo ni umwihariko iyi ifite, Ibikoresho bizikora byiganjemo ibisanzwe hano muri iri shuri icyari gikomeye kwari ukubona igitekerezo, hanyuma bitewe na covid19 igitekerezo kiraboneka dukoresha ibikoresho twari dusanzwe dukoresha twigisha tubona igikoresho nk’iki."

Umwarimu muri kaminuza akaba n’umushakashatsi mu rwego rw’ubuzima Prof.Stephen Rulisa avuga ko iyi mashini irimo gukora neza hakaba hasigaye kureba uburyo hakorwa izindi zivanwa muri Laboratwari zikagezwa kwa muganga aho zikenewe.

Ati "Iyi ni Similator ni yo dukoresha iyo twigisha ubuganga, tuba dushaka gupima ko umwuka ujya mu bihaha wacishije mu kanwa nk’uko umuntu ahumeka, ibyo twabikoze, imashini irakora koko, ishobora kohereza umwuka ukava mu mashini ukaza mu bihaha by’umuntu igisigaye ni ugukora imashini koko ikava hano muri laboratoire ikajya mu bitaro, ikajya muri ambulance.Ibi bivuze ko abanyarwanda ejo narabibabwiye bafite ubwenge abantu baba bari ahandi ku isi bafite, icyo ni cyo bagomba kumenya icyo umuntu wese yakora ku isi n’umunyarwanda yabikora."

Costica Uwitonze umwe mu barimo kugira uruhare mu ikorwa ry’imashini zishobora gufasha indembe guhumeka avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo uyu mushinga uzashyirwe mu bikorwa.

Ati "Icyizere dufite test dukora zose imashini irakora, dufite test nziza ziri ku rwego mpuzamahanga, kuko izi mashini dukora zimeze nk’izo bakoresha no muri Faisal n’ahandi, twakoze innovation dukora imashini ariko dukeneye ubufasha, ari IPRC dukorana na yo, ari MINISANTE ndetse na ba rwiyemezamirimo ku ruhande rwabo kuko kuyikora muri labaratoire ni kimwe kuyigeza ku isoko ni ikindi, icyo dusaba cyane haba abayobozi ku rwego rw’igihugu, haba abacuruzi, ni ukubona aka gashya nk’igikoresho gifite akamaro, ntibebe nk’ibindi twagiye tubona abantu bakora ubushakashatsi bikarangira bibitswe badufashe dukore nyinshi kuko zirakenewe."

Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingoro IPRC Kigali Eng.Murindahabi Diogene avuga ko ubu bushakashatsi buzafasha n’abanyeshuri kuko mu gihe buzaba bugeze ku musozo abanyeshuri bari mu bazifashishwa gukora imashini nyinshi.

Yagize ati "Turashaka kugira ngo birangire vuba ariko nk’uko banabivuze hari ibi byafasha muri covid amahirwe tunafite ni uko nta barwayi benshi bahari mu gihugu ku buryo abahari bafite ibibafasha ariko hakenewe byinshi cyane hanze hafunze na bo babikeneye urumva ko twakora byinshi kugira ngo dukemure ikibazo twihaye ko mu cyumweru gitaha twaba twarangije."

Biteganyijwe ko ubwo uyu mushinga uzaba ugeze ku musozo hazajya hari ubushobozi bwo gukora imashini 10 mu cyumweru.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo