Volkswagen igiye gutangira guteranyiriza mu Rwanda imodoka 5000 ku mwaka

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Volkswagen rukora imodoka rwatangaje ko rugiye gushora miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika mu cyiciro cya mbere cyo guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

Ubuyobozi bwa Volkswagen buratangaza ko icyumweru gitaha abakozi ba mbere bazatangira guhugurwa nyuma hatangire ibikorwa byo guteranya imodoka zizagurishwa mu Rwanda no muri Afurika. Miliyoni 20 z’amadolari nizo zizakoreshwa mu gice cya mbere cy’ibikorwa by’uru ruganda rw’imodoka.

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Mutarama 2018 nibwo uru ruganda rwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer ari na we ukuriye ibikorwa by’uru ruganda muri Afurika yagize ati " Twahisemo u Rwanda kubera ko politike yarwo ihamye, kutihanganira ruswa, iterambere rya 7%, abaturage bakiri bato kandi bakangukiye ikoranabuhanga… Volkswagen kandi yabifashijwemo cyane na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na RDB.

Turateganya gushora miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika mu cyiciro cya mbere cy’ibikorwa byacu mu Rwanda, tugatanga imirimo irenga 1000. Icyiciro cya mbere tuzakora imodoka zo mu bwoko bwa Polo, Passat na SUV. Turateganya gukora imodoka 5000 ku mwaka."

Thomas Schaefer yakomeje avuga ko gukorera mu Rwanda ibikorwa byabo bigaragaza agaciro baha isoko ryabo muri Afurika.

Ibikorwa VW izakorera mu Rwanda bizaba byanditse kuri kompanyi yandikishijwe mu Rwanda , Volkswagen Mobility Solutions Rwanda. Rutabingwa Athanase niwe uzaba akurikiye Volkswagen Mobility Solutions Rwanda.

Amasezerano yemerera VW guteranyiriza mu Rwanda imodoka yasinywe mu kwezi k’Ukuboza 2016 na Leta y’u Rwanda. Ayo masezerano yemerera VW guteranyiriza mu Rwanda imodoka zidahenze cyane, zitaruhije kwitabwaho umunsi ku wundi , zinywa amavuta make ndetse zitarekura ibyuka byinshi byanduza ikirere.

Uyu mushinga ugendanye na gahunda ndende y’u Rwanda yo kurinda ibidukikije, guhanga imirimo mishya ndetse no kuba imbere mu ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi uyu mwaka nibwo bitaganyijwe ko imodoka ya mbere yaba yamaze guteranyirizwa mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Volkswagen Group muri Afurika y’Epfo, Thomas Schaefer ari na we ukuriye ibikorwa by’uru ruganda muri Afurika

Thomas Schaefer na Clare Akamanzi, umuyobozi wa RDB

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo