Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangijwe ku mugaragaro

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB), igikorwa cyaranzwe no guhererekanya ububasha hagati ya Polisi y’u Rwanda yari isanganywe inshingano z’ubugenzacyaha, n’uru rwego rushya rwahawe izi nshingano. Ni igikorwa cyari gihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye.

Muri uyu muhango, Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi ari indi ntambwe mu rugendo rwerekeza ku butabera u Rwanda ruteye.

Yagize ati " Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo twatangiye mu 1990 rwari rugamije guhindura u Rwanda rugana aheza kandi mu buryo bwa burundu.

Minisitiri Busingye yashimiye akazi kakozwe na Polisi y’u Rwanda, aho yavuze ati " Turashimira ibyakozwe na Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, haba mu gihugu imbere ndetse ikaba inabikora mu rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje kuduhesha ishema, kandi ishyirwaho ry’uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ni ikimenyetso cy’imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda."

Yakomeje agira ati " Iri hererekanya bubasha ntirikuyeho ubufatanye bugomba kuranga izi nzego, abayobozi b’izi zego zombi barusheho kuzirikana ko ububasha bahawe bagomba kubukoresha mu nyungu z’abanyarwanda."

Minisitiri Busingye yasoje yizeza uru rwego inkunga yose ruzakenera kugirango rubashe kuzuza inshingano zarwo, asaba abakozi barwo kuzarangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo mu kazi kabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yavuze ko gushyiraho uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ari imbaraga ziba ziyongereye mu butabera n’umutekano by’igihugu.

Ygize ati " Kuvugurura inzego z’umutekano n’ubutabera, biduha ingufu n’ubumenyi byihariye mu guhangana n’ibyaha byo muri ibi bihe tugezemo, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu na ruswa, ndetse n’icuruza n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge."

Yanijeje ubufatanye uru rwego rushya rugiyeho . Ati " Tuzakomeza gukorera hamwe mu kunoza imikoranire, kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru mu kazi ko gucunga umutekano no kurwanya ibyaha, tugamije guha umutekano abanyarwanda."

IGP Gasana yasoje agira ati " Ndashimira abapolisi batangiranye n’uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kubera akazi keza bakoze. Baritanze kandi bakoze kinyamwuga mu kuzuza inshingano za Polisi y’u Rwanda nkaba nizera ko ari nako bazakomeza gukora aho bagiye gukomereza imiro yabo."

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB) Col Jeannot Ruhunga, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu kubaka urwego rw’ubugenzacyaha kugeza ku rwego bugezeho kuri uyu munsi.

Yavuze ati:”Turashimira akazi Polisi y’u Rwanda yakoze mu kongerera ubushobozi abagenzacyaha ngo ubutabera butangwe vuba, kuko ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera.”

Yakomeje agira ati " Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ni rushya, ariko abagiye kurukoramo si bashya. Ibi biratanga icyizere ko inshingano twahawe tuzazigeraho, dufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage."

Yavuze ko abakozi b’uru rwego bagomba gushyira imbaraga mu kwihugura cyane cyane mu gushakisha ibimenyetso, gukora kinyamwuga no kurangwa na disipuline.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016, niyo yemeje ko Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (Criminal Investigation Department -CID) rihindurirwa izina rikanashyirwa muri Minisiteri y’ubutabera (Minijust), iryari ishuri Rikuru rya Polisi naryo rigahindura izina n’imikorere.

Muri aya mavugurura hemejwe ishyirwaho ry’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB) naho ishuri ryitwaga Rwanda National Police Academy rihinduka ishuri ry’iyubahirizwa ry’amategeko, Rwanda Law Enforcement Academy.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo