Urutonde rw’abaperezida bategerejwe mu nama ya AU idasanzwe

Abaperezida n’abakuru ba za Guverinoma bagera kuri 34 bategerejwe mu Rwanda mu nama ya AU idasanzwe igomba kurangira hasinywe amasezerano y’isoko ryagutse ry’umugabane wa Afurika, hakurwaho zimwe mu nzitizi zituma ibihugu bya Afurika bitabasha guhahirana uko bibyifuza.

Inama izihuza abo bakuru b’ibihugu iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2018. Abakuru b’ibihugu 28 bamaze kwemeza ko bazaza muri iyi nama ndetse ibindi bihugu 16 nabyo byemeje ko bizohereza ababihagarariye bo ku rwego rwo hejuru. Ni ukuvuga ko ayo masezerano azasinywa n’ibihugu 34 byo ku mugabane wa Afurika. Bizatuma ibicuruzwa bizabasha gutambutswa ku mipaka nta mananiza hagati y’ibihugu bizasinya amasezerano.

Inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma irabanzirizwa n’izahuza ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga iba uyu munsi ndetse n’indi y’ubucuruzi izaba kuri uyu wa Kabiri.

Abakuru b’ibihugu bikurikira nibo bamaze kwemeza ko bazaza mu nama ya AU iteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre:Niger, Uganda, Chad, Congo Brazzaville, Djibouti, DR Congo, Togo, Mauritania, Gabon, Guinea, Senegal, Kenya, Mali, Madagascar, Guinea Bissau, Mozambique, Burkina Faso, Central African Republic, Libya, Comoros, Sahrawi, Ghana, Lesotho, The Gambia, Somalia, Angola, Zimbabwe na South Africa.

Ibindi bihugu bizohereza ababihagarariye bari ku rwego rwa Visi Perezida, Minisitiri w’intebe cyangwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ni :Ivory Coast, Seychelles, Morocco, Swaziland, Tanzania, Benin, Malawi, Mauritius, Botswana, Cape Verde, Egypt, Namibia, Sao Tome, Tunisia, South Sudan na Eritrea.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Manishimwe froduard

    Tunejejwe cyane no kwakira abo bakuru bibihugu , Wenda byakoroshya itumizwa niyoherezwa ry’ibicuruzwa mubihugu bitandukanye bikazamura iterambere ry’afurika .

    - 20/03/2018 - 15:10
Tanga Igitekerezo