Umujyi wa Kigali uri gutanga 50.000 FRW ku muntu utanga amakuru y’ahubakwa mu kajagali

Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali

Umujyi wa Kigali washyizeho igihembo cya 50.000 FRW ku muntu wese uzatanga amakuru y’ahantu hari kubakwa mu kajagali.

Ibi Umujyi wa Kigali wabikoze mu rwego rwo guca imyubakire iri mu kajagari. Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare 2017, Parfait Busabizwa umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu mujyi wa Kigali yatangaje ko uzajya atanga amakuru ku bari kubaka mu kajagari azajya agirirwa ibanga kandi akanahabwa igihembo cyavuzwe harugu mu gihe amakuru yatanze azajya aba ari impamo.

Parfait Busabizwa yagize ati " Hari aho ibyo twashyizeho imbaraga byo kurwanya akajagari ako ariko kose ariko cyane cyane noneho akagari mu myubakire...aho abantu bitwikira amajoro ndetse bamwe mu baturage baba bafatanyije na bamwe mu bayobozi babo, kubera izo mpamvu rero hakaba harafashwe ingamba..."

"Dufatanyije n’izindi nzego tugiye gushyiraho umurongo wa telefone, aho umuturage azajya ahamagara kuri numero itushyurwa, bahamgaraho bagatanga ayo makuru cyane cyane tubizeje yuko ntawe uzajya amenya uwahamagaye n’icyo yavuze..."

Kugeza ubu habaruwe inzu 34 000 zubatswe binyuranyije n’amategeko kandi mu kajagari. Abayobozi b’inzego z’ibanze bakunze gutungwa agatoki ko barya ruswa mu kwemerera abantu kubaka mu kajagari kandi nta burenganzira bwo kubaka bafite nk’uko byasobanuwe na Parfait Busabizwa. Abayobozi 30 nibo bahaniwe guhishira abubaka mu kajagari nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Ufite amakuru yizewe atarimo ishyari n’inzangano ku bari kubaka mu buryo butemewe ngo azajya ahamagara umurongo utishyurwa wa 3262. Iby’iki gihembo bikaba byatangiranye na tariki 01 Werurwe 2017. Parfait Busabizwa yavuze ko icyo uzajya ahamagara azajya asabwa ari ugutanga umwirondoro we kugira ngo igihe basanze amakuru yatanze ari ukuri babone uko bamugezaho igihembo cye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo