Umujyi wa Kamembe washyizwe muri ’Guma mu rugo’

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 4 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko Umujyi wa Kamembe ushyizwe muri gahunda ya #GumaMuRugo, izamara nibura ibyumweru bibiri.

Imirenge igize uyu mujyi , ni ukuvuga Imirenge ya Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe niyo yashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo.

MINALOC yatangaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena, byahagaritse ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Rusizi na Rubavu;

Hashingiwe kandi ku busesenguzi bwakozwe n’inzego z’ubuzima ku cyorezo cya Coronavirus, mu Karere ka Rusizi.

Mu Karere ka Rusizi hamaze kugaragara abanduye Covid-19 bagera kuri 18, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abo bose bashyizwe ahabugenewe ngo bitabwaho, ndetse hashakishwa abo bahuye na bo kugira ngo bashyirwe mu kato.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abandi barwayi bashya cumi na batatu ba COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 397.

Minisiteri y’Ubuzima isaba abantu gukomeza gukurikiza inama bagirwa zo kwirinda COVID-19 zirimo gukaraba intoki n’amazi ndetse n’isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe, kwambara agapfukamunwa uko bikwiye, kwirinda gusuhuzanya abantu bahana ibiganza, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, no guhana intera hagati y’umuntu n’undi.

Hari na nimero ya 114 itishyurwa umuntu ahamagaraho agahabwa ubufasha mu gihe abonye ibimenyetso bya Coronavirus birimo umuriro, inkorora, kubabara mu muhogo no kwitsamura.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo