Uko byari byifashe mu rugendo rwa mbere rwa Rwandair Kigali- Kinshasa (AMAFOTO)

Ku wa Gatatu tariki 17 Mata 2019, indege ya Kompanyi y’u Rwanda Rwandair yakiranywe ubwuzu i Kinshasa mu murwa Mukuru wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo. Hari mu rugendo rwa mbere indege ya mbere ya Rwandair yari ikoze urugendo Kigali- Kinshasa.

Ikigera ku kibuga cy’indege cya Ndjili, iyi ndege yatewe amazi nk’ikimenyetso gikorerwa abashyitsi bishimiwe muri iki gihugu.

Abajyanye n’indege ya Rwandair yafunguye ingendo muri Congo-Kinshasa, bagizwe ahanini n’abacuruzi, bagiye kureba amahirwe y’ishoramari aboneka muri icyo gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro.

Itangizwa ry’ingendo z’indege muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ni umwe mu musaruro w’uruzinduko Umukuru w’iki gihugu Felix Tshisekedi aherutse kugirara mu Rwanda akemeza ko igihugu cye cyiteguye gushimangira ubufatanye n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.

Nk’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo ibitangaza, indege ya Rwandair, izajya ijya muri Congo-Kinshasa inshuro eshatu mu cyumweru, nyuma mu kwezi kwa Gicurasi 2019, hakaziyongera izindi ngendo eshatu za nijoro.

Nka kompanyi ya Leta y’u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora bushya (nyuma y’icyahoze kitwa AirRwanda) mu Ukuboza 2002, ubu imaze kugira indege 12 zirimo Boeing (4) 737-800NG, Boeing(2) za 737-700NG, Bombardier ebyiri za CRJ900NG, Bombardier ebyiri za Q-400NG na Airbus A330 ebyiri zigezweho.

Iyi kompanyi ubu ijya mu migi 27 muri Africa, mu burasirazuba bwo hagati, Aziya n’Uburayi. Ubu igaragaza ko ishaka kwagukira n’i Kinshasa ndetse isanganywe umugambi wo gutangira ingendo no muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Muri rusange, kuri gahunda ya Rwandair, irateganya ko mu gihe cya vuba, izatangira gukorera ingendo i Addis Ababa muri Ethiopia, Guangzhou mu Bushinwa n’i Tel Aviv muri Israel.

Urugendo rwa Kinshasa ruriyongera ku ngendo 26 Rwandair isanzwe ikorera mu Afurika y’Uburasirazuba, iyo hagati, iyo mu Burengerazuba ndetse na Afurika y’Amajyepfo, Rwandair kandi ikorera mu Burayi no muri Aziya.

Uwihanganye Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu na we yari muri uru rugendo

Yvonne Makolo umuyobozi wa Rwandair yasabanye n’abari muri rugendo ndetse anafata umwanya aba ariwe ubwe ubahereza amafunguro

PHOTO: RWANDAIR

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo