Ubukana bw’icyorezo! Reba mu Bitaro bya Nyarugenge ahavurirwa indembe za COVID19

Abarwariye mu bitaro by’Akarere ka Nyarugenge byita ku ndembe zazahajwe n’icyorezo cya COVID19 barahamagarira buri wese guhindura imyumvire akarushaho gukaza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo kuko bitabaye ibyo imibare w’abo gihitana ishobora gukomeza kwiyongera.

Ni mu masaha y’akazi, aha ni mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge byasimbuye ibya Kanyinya byari bisanzwe byita ku ndembe za COVID19.

Mbere yo kwinjira mu byumba by’abarwayi, twambaye ibikoresho birinda abahura n’abarwayi ko bakwandura. Twinjiye mu cyumba cy’abarembye kurusha abandi. Bamwe muri bo baracyabasha kumva, kuvuga cyangwa kureba uwinjiye aho bari mu gihe abandi batazi aho baryamye!

Amajwi y’imashini zo kwa muganga ziri iruhande rwa buri murwayi ni yo yumvikana cyane muri iki cyumba, aho bose bari guhabwa umwuka wa oxygen mu gihe ijisho ry’abaganga naryo ridahuga. Barahihibikanira kurokora ubuzima bw’izo ndembe k’uburyo hari ubwo usanga itsinda ry’abaganga barenga 5 k’umurwayi umwe!

Uburyo bugezweho kandi bworoshye butuma buri gitanda gifite ahantu hacomekwa igikoresho kigeza umwuka wa oxgen kuri buri murwayi, buri mu bifasha abaganga mu kazi kabo nk’uko Capt. Dr. Nahayo Erneste uyobora ibi bitaro abivuga.

Mu barwayi 82 twasanze muri ibi bitaro, 24 ni bo bari bageze mu cyiciro cy’abarembye kurusha abandi, aho 2 muri bo bari ku mashini izwi nka ventilator ibafasha guhumeka no kugeza umwuka mu bihaha byabo. Ibyo kandi birajyana no kureba uko ubuzima bw’ibihaha byabo buhagaze hifashishijwe imashini izwi nka Radiographie.

Ku rundi ruhande, hari ibindi byumba birwariyemo abatarembye cyane batangiye gutora agatege ariko na bo baracyongererwa umwuka. Abarwariye aha bose usanga bafite ubuhamya bwihariye kuri iki cyorezo, ari na ho bahera basaba buri wese gukanguka akarushaho gukaza ingamba zo kucyirinda.

Tariki 14 Werurwe 2020-tariki 14 Mutarama 2021, amezi 10 aruzuye neza mu Rwanda habonetse umurwayi wa mbere wanduye icyorezo cya COVID19. Muri aya mezi 10 abasaga ibihumbi 10 ni bo bamaze kwandura mu gihe ababarirwa mu 130 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo