Rwamagana: Mu rwuri rw’inka hatahuwe uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge

Biturutse ku mikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage, abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bityo bagatanga amakuru y’ababigiramo uruhare, ni muri urwo rwego iyi mikoranire myiza yo gutangira amakuru ku gihe yatumye mu rwuri rw’uwitwa Rwakagabo hatahurwa uruganda rwa Musigwa Bosco rukora rukanaranguza inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, hakaba harafatiwe litiro 9,000.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri, mu mudugudu wa Samatare, akagari ka Kagezi mu murenge wa Gahengeri mu karere ka Rwamagana, ubwo abaturage batangaga amakuru kuri Polisi ikorera muri uyu murenge ko mu ifamu ya Rwakagabo harimo uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya “Gubwaneza Munyarwanda” kandi bicyekwa ko nta byangombwa bafite bibemerera kuzikora.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo muri iyi famu hatahurwe ko harimo uruganda rukora izi nzoga mu buryo bunyuranyije n’amategeko byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko muri iyo famu harimo uruganda rukora inzoga zizwi ku izina rya Gubwaneza Munyarwanda hakaza imodoka ziza zikazipakira zikajya kuzigurisha mu mujyi wa Kigali.”

Akomeza avuga ko bakimara guhabwa ayo makuru bagiyeyo bagasanga koko rurahari ndetse banahasanga litiro zigera ku bihumbi 9,000 n’ibyo bazengagamo birimo isukari, pakimaya, amajyani n’ibindi bitandukanye. Sibyo gusa kandi kuko ngo banahasanze ibikoresho byose byifashishwa mu gukora izo nzoga uruganda rukenera, zikaba zengerwaga mu nzu yubakishijwe amabati babwiraga abaturage ko ari ibiraro by’ihene.

Uyu muvugizi avuga ko uru ruganda ari urwa Musigwa Bosco ariko rukaba rukorera mu ifamu ya Rwakagabo nk’uko babibwiwe n’abakozi bakorera muri urwo ruganda.

Yagize ati “Tukimara kumenya nyiri uruganda twaramuhamagaye ngo aze asobanure iby’uruganda rwe avuga ko ari i Kigali atabona uko ahita aza, tumubajije ibyangombwa byarwo atubwira ko ntabyo afite. Izi nzoga twarazifashe nk’uko bisanzwe tujya kuzimenera mu ruhame rw’abaturage.”

CIP Twizeyimana ubwo bamenaga izi nzoga mu ruhame yavuze ko iyo abaturage bishoye mu biyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge bibagiraho ingaruka mbi, umubiri uhura n’indwara zitandukanye, ntibagire imbaraga zo kwiteza imbere n’izo guteza imbere igihugu muri rusange ndetse n’ubwenge n’imitekerereze bigira ikibazo, ibi kandi bikurikirwa n’amakimbirane mu miryango, ihohotera, ubujura, gukubita no gukoretsa n’ibindi. Akaba yaboneyeho gusaba abaturage kubyirinda no gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yakanguriye abaturage gufasha Polisi n’izindi nzego z’umutekano baziha amakuru kuko aribyo byabasha guhashya abakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko, abasaba kandi guca ukubiri n’izi nzoga kuko zidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo