RUSIZI: Umwarimu arashinjwa kuvuna umunyeshuri ukuboko

Uyu mwana w’umuhungu yigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye muri GS Murira mu murenge wa Muganza w’akarere ka Rusizi, avuga ko umwarimu yari yabahaye umwitozo bari bari gukorera mu matsinda,nyuma ngo abawutsinzwe yabakubitishije igiti cy’umukoropesho,ageze kuri uyu kwizera Patrick amukubise inkoni imufata ku kuboko.Uyu mwana ngo yaje kujyanwa kwa muganga bababwira ko igufa ryavunitse barisimbuza inkomezangingo bakunze kwita "tige" mu ndimi z’amahanga.

Umubyeyi w’uyu mwana Gumiriza Isron avuga ko abaganga bamubwiye ko akaboko k’umwana we katazongera gukora nkuko byari bisanzwe,bityo akaba asaba ko harebwa niba hari icyo amategeko ateganya k’umwarimu wateye umunyeshuri yigisha ubumuga bwa burundu maze umwana we akaba yahabwa ubufasha.

Gumisiriza Esron hamwe n’umuryango we

Umwarimu witwa Misago ukekwaho gukubita uyu mwana TV na Radio One dukesha iyi nkuru byagerageje kumuvugisha kuri telephone ye igendanwa ariko ntiyitaba.

Umuyobozi w’ishuri uyu mwana yigagaho Mujawayesu Zenie yatangaje ko na we yamenye ko umwarimu yacishije umunyafu kuri uyu munyeshuri maze akavunika,ngo yaje kujyanwa kwa muganga ku bufatanye bwa mwarimu n’ababyeyi ariko ngo nk’ubuyobozi bw’ikigo ntibigeze bita ku kumenya uko uyu mwana ameze kugeza ubu.

Umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Muganza witwa Gilbert we yavuze ko ikibazo cy’uyu mwana yacyumvise nkuko yumva andi makuru yose maze abwirwa ko ubwo uwo mwalimu yahanaga umunyeshuri ngo hari uko bitagenze neza ariko ngo umwarimu yarabikemuye.

Mu mezi ane uyu mwana amaze atiga afite iki kibazo nyuma yo kuva ku bitaro kuri ubu akaba arimo kwipfukisha ku kigo nderabuzima kimwegereye, ayo makuru yose bwaba ubuyobozi bw’ikigo yigagaho ndetse n’umuyobozi ushinzwe uburezi ku murenge barasa n’aho batashishikajwe no kugikurikirana ngo bamenye iherezo ryacyo dore ko n’umwarimu ushinjwa kuvuna uwo mwana yakomeje akazi ke atitaye ku byabaye nkuko twabihamirijwe n’umuyobozi wa GS Murira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo