Rusizi: Umuturage yafatanwe magendu y’amavuta akoreshwa muri moteri y’ibinyabiziga arenga litiro 900

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 abapolisi b’u Rwanda bo mu ishami rIshinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) bafahse uwitwa Munezero Emmanuel w’imyaka 35. Yafatanwe utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y’ibinyabiziga, ni amavuta yo mu bwoko bwa Miki, buri kajerikani karimo litiro 5. Yari anyereje umusoro ungana na Miliyoni 2,200,000 kuri ariya mavuta yose.

Munezero yafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe hafi y’ikiyaga cya Kivu, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Munezero yafashwe amaze gupakira ariya mavuta mu modoka nyuma yo kuyavana mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo anyuze mu kiyaga cya Kivu.

Yagize ati” Umuturage yahamagaye abapolisi ababwira ko hari imodoka abonye ituruka ku kiyaga cya Kivu ivuye gupakira ibintu. Abapolisi bahise batega iyo modoka barayihagarika, barebye basanga harimo utujerikani 186 turimo amavuta akoreshwa muri moteri y’ibinyabiziga (Miki Lubricants). Munezero abonye abapolisi yavuye mu modoka ashaka kwiruka ngo asubire mu Kivu yoge acike ariko abapolisi bamufata atarageramo.”

CIP Karekezi yakanguriya abarobyi bo mu Kiyaga cya Kivu kujya birinda kujya mu bikorwa bijyanye n’ubucuruzi bwa magendu ndetse babona ababikora bakihutira gutanga amakuru.

Ati” Uriya mucuruzi yari yafashijwe n’abarobyi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu, nibo bamufashije kubyambutsa bakoresheje amato yabo. Usibye ko dufite amakuru ko hari n’abandi bantu bakoresha amato yabo cyangwa yo muri Congo bakambutsa ibicuruzwa bya magendu. Turakangurira abarobyi kujya bihutira gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse nabo birinda kuba bafatirwa muri icyo cyaha.”

Munezero yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, imodoka ifite ibirango byo mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo ari nayo yakoreshwaga muri ubwo bucuruzi bwa magendu yahise ifatirwa. Amavuta yo yahise ajya kubikwa mu bubiko bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA).

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo