Rulindo: Abantu 17 bafashwe bacukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko

Tariki ya 17 Kanama ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe abantu 17 bari mu gikorwa cyo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranijwe n’amategeko. Bafatiwe mu mirenge ya Murambi na Masoro yo mu Karere ka Rulindo.

Iri tsinda rigizwe n’abantu biyise “Abapari” bafatanwe ibiro 8.5 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti, bayacukuraga mu mirima y’abaturage iri hafi y’ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bya Rutongo, mu Kagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi no mu Kagari ka Kivugizi mu Murenge wa Masoro.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bangirijwe imirima.

Yagize ati” Polisi yakiriye amakuru ava mu baturage bavuga ko hari abantu bigabiza imirima yabo bagacukuramo amabuye y’agaciro babangiriza imirima yegereye ikirombe cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro cya Rutongo. Tumaze kubona ayo makuru twateguye igikorwa cyo gufata abo bantu hafatwa 17 barimo kugabana amabuye bari bamaze gucukura muri iryo joro, bafatanwe ibiro 8 n’igice.”

CIP Semahame yakomeje avuga ko abo bantu 17 bagize itsinda ryiyise Abapari, aba inshuro nyinshi baba bari mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko. Yavuze ko abo bantu bangiza imirima y’abaturage n’ibindi bidukikije ndetse iyo bamenya ko hari umuturage wabibwiye Polisi bamugirira nabi.Ubwo bafatwaga bari bafite ibikoresho gakondo bifashisha mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Umuyobozi w’agateganyo wa Polisi mu Karere ka Rulindo yibukije abaturage ko usibye kuba biriya bikorwa byangiza imirima y’abaturage, ubundi bihabanye n’amategeko kuko bagomba gusaba ibyangombwa bibemerera gucukura amabuye y’agaciro.

Ati” Kugira ngo ukucure amabuye y’agaciro ugomba kubanza gushaka ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ibi biri mu rwego rwo kugira ngo hirinde ingaruka zose zaba igihe urimo gucukura amabuye kuko biriya bikorwa bikunze kubamo impanuka nyinshi. Uhabwa ibyangombwa hakagenzurwa ko ubishaka afite ubushobozi n’ibikoresho byo guckura amabuye y’agaciro.”

CIP Semahame yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, yibutsa abakishora muri biriya bikorwa ko Polisi y’ Rwanda itazahwema kubafata bagashyikirizwa ubutabera.

Abafashwe ndetse n’ibyo bafatanwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo