Ruhango: Urubyiruko rwasaniye inzu uwarokotse Jenoside baranamuremera

Abapolisi bakorera mu Murenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, ku wa Kane tariki 12 Mata uyu mwaka bafatanyije n’urubyiruko rwo muri uyu Murenge rwiganjemo Abakorerabushake mu gukumira ibyaha basannye inzu y’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nikuze Perpetue utuye mu Kagari ka Ntenyo mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiteza imbere.

Inzu asanzwe atuyemo bayiteye igipande, baranayikurungira; banakora isuku aho atuye.

Usibye kumusanira inzu; uru rubyiruko rwamuhaye ibiro 50 by’umuceri, ibiro 20 by’ifu y’ibigori , litiro 6 z’Amavuta yo gutekesha ibiryo n’ikarito y’isabune.

Rwamwijeje ko muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka ruzatera igishahuro iyo nzu ye. Mu rwego rwo kwitegura icyo gikorwa, uru rubyiruko rwamuguriye ikamyo y’amabuye, imifuka ibiri ya Sima n’ibiro bibiri by’imisumari bizifashishwa icyo gihe. Bamuhaye kandi ihene ebyiri, bahirira inka yahawe, banamutahiriza inkwi.

Mu ijambo rye ry’ishimwe, Nikuze; ufite imyaka 69 y’amavuko yagize ati," Umutima wo gufasha abatishoboye; cyane cyane inshike za Jenoside nka njye muzawuhorane. Imana ibahe umugisha ku bufasha butandukanye mwampaye ."

Mu kiganiro ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of Police (CIP) Angelique Abijuru yagiranye n’urwo rubyiruko kibanze ku ingengabitekerezo ya Jenoside yababwiye ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari igikorwa gikozwe ku bushake, kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry’uruhu hagamijwe kwimakaza ikorwa rya Jenoside cyangwa kuyishyigikira nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 84/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Yongeyeho ko iri tegeko riteganya kandi n’ibindi byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside na byo bihanirwa; muri ibyo byaha hakaba harimo icyo gushishikariza undi gukora Jenoside; bivuga: igikorwa icyo ari cyo cyose gikozwe mu ruhame kigamije guhamagarira, koshya, gukangurira cyangwa guhatira undi muntu gukora Jenoside (Ingingo ya 4).

CIP Abijuru yakanguriye urwo rubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri yose aho ava akagera; bagashyira imbere bakanimakaza Ubunyarwanda.

Yasabye abo basore n’inkumi kuba Abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bagira inama abavandimwe, inshuti n’abaturanyi babo yo kuyirinda bababwira ingaruka zayo haba ku muntu uyirangwaho, ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Pascal Nsanzabandi yashimye Polisi n’urwo rubyiruko ku bufasha bahaye Nikuze; arusaba kwirinda ikibi aho kiva kikagera; kandi bagakangurira abandi kukirinda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo