Ruhango: New Vision Fan Club ya Rayon Sports yatashye inzu yubakiye utishoboye (PHOTO+VIDEO)

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 nibwo abanyamuryango ba New Vision Fan Club batashye inzu bubakiye Mukakarangwa Françoise, utishoboye wo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagali ka Rwoga, banamugenera amafaranga ndetse n’ibiribwa.

Twayigize ushinzwe uburezi mu Murenge wa Ruhango yashimye cyane iki gikorwa cyakozwe na New Vision Fan Club kuko ngo kuribo nk’ubuyobozi bagifata nk’igikorwa cy’indashyikirwa kuko bagifata nk’ikije gukemura imibereho myiza ya Mukakarangwa.

Ati " Imibereho ye ntabwo yari ishimishije, wabonaga ko atari afite aho aba haberanye n’ubuzima bw’umunyarwanda , aho tugeze, ntiyagiraga ubwiherero , muri make yari abayeho nabi."

Mukakarangwa na we yavuze ko yishimye cyane ndetse akaba yifurije iherezo ryiza (kuzajya mu ijuru) abafana ba Rayon Sports cyane cyane abagize New Vision Fan Club.

Ati " Nejejwe n’inkunga banteye, nkaba mbifurije imigisha y’ubuziraherezo. Nari mbaye mu nzu iva, kandi ari nagato kuko hari gafite salon (uruganiriro) n’akumba kamwe."

Gatete Vincent ukuriye New Vision Fan Club yashimiye abanyamuryango ubwitange bahize kugira ngo Mukakarangwa yubakirwe inzu. Yavuze ko ari ibikorwa bazakomeza gushyiramo imbaraga.

Vision Fan Club igizwe n’abanyamuryango bagera kuri 120. Uretse gufana Rayon Sports bakanayiherekeza no mu mahanga, banagira ibikorwa binyuranye bakora bigamije kubaka umuryango nyarwanda. Tariki 28 Mata 2018 nibwo batashye inzu y’ uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi yari igiye kumugwira ndetse banamugenera ibiribwa..

Batangiye uyu muhango haririmbwa indirimbo yubahiriza Rayon Sports

Batambagiye iyi nzu bubakiye Francoise

Ubwiherero yari afite mbere

Ubwiherero yamaze kubakirwa

Bashunga Hussein , mukuru wa Bashunga Abouba na we ni umuryango ba New Vision Fan Club

Habarugira Vital wahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports na we abarizwa muri New Vision Fan Club ndetse ni umujyanama wa Komite y’iyi fan Club

Damascene ushinzwe ibikorwa by’imibanire (social) muri New Vision Fan Club ari nayo ikubiyemo ibikorwa nk’ibi

I bumoso hari Gatete Vincent, Perezida wa New Vision Fan Club, i buryo hari Buregeya Xavier

Mukakarangwa Françoise wubakiwe inzu

Bamugeneye umupira w’abanyamuryango ba New Vision Fan Club

Bamuhaye amafaranga yo kumufasha mu kurushaho kwiyubaka

Bamugeneye n’ibiribwa

Gatete yahamije ko nubwo bazwi mu gufana Rayon Sports ariko ngo bazakomeza gushuira n’imbaraga mu bikorwa byubaka umuryango nyarwanda

Abana ba Mukakarangwa

PHOTO+VIDEO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo