Ruhango bibutse...Min. Nyirasafari yababwiye ubuhamya butajya bumuvamo - AMAFOTO

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Karere ka Ruhango, Minisitiri Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari yavuze ko yakoranywe ubugome bukabije, asangiza abari muri muhango ubuhamya butajya bumuva mu mutwe bw’umugore wishwe ariko akabanza gucibwa amabere agahabwa imbwa.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mata 2018 mu Murenge wa Ruhango habaye umuhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu Ruhango baturutse hirya no hino mu makomini y’icyari Superefegitura Ruhango, ni ukuvuga Tambwe, Ntongwe, Murama, Mukingi na Masango, ndetse n’abari bahahungiye baturutse mu bindi bice nka Bugesera no mu Mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance akaba n’imboni y’Akarere ka Ruhango niwe wari umushyitsi mukuru. Abandi bayobozi bakuru bari muri uyu muhango harimo Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba , Munyantwali Alphonse, Dr. Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye Ibuka mu Rwanda. Hari kandi abari bahagarariye Inteko ishinga amategeko na Sena, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, abahagarariye ingabo na Polisi, n’abandi banyuranye.

Umuhango watangijwe n’urugendo rwavuye ahatangirijwe kwicwa kw’abatutsi muri Ruhango bagana ku kibuga kiri munsi y’Akarere ka Ruhango. Hari tariki 22 Mata 1994 ubwo Abatutsi batangiye kwicwa nkuko abari muri uru rugendo babibwiwe na Ntagungira Alphonse warokokeye muri aka Karere ndetse akaba yanatanze ubuhamya bukomeye bwateye benshi intimba.

Alphonse yavuze uko umubyeyi we yabonye ibintu bikomeye amutuma mu ishyamba akamusaba kutagaruka mu rugo ari nabwo baherukana. Yavuze uko yagiye yihisha mu bishanga, mu myobo n’ahandi hanyuranye. Ageze ku rupfu rw’uko nyina yishwe ashiswe ku cyuma n’umwuzukuru we , bagasamba iminsi 3 bashavuje benshi ndetse bamwe batangira kugira ihungabana.

Alphonse watanze ubuhamya bwe mu gihe kirenze isaha yose ntiyaburangije kuko yageze aho agafatwa n’ikiniga.

Mu ijambo rye , Nkurayija Jean Claude, uhagarariye ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Ruhango yasabye ko abantu batanga amakuru bakerekana ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro. Yanasabye ko ahari Superefegitura hiciwe Abatutsi hagirwa igice kimwe cy’urwibutso.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango w’agateganyo, Nkurunziza Jean Marie, yasabye abagomba kwishyura imitungo kwihutira kubikora icyo kibazo kikarangira vuba, yizeza ko ubuyobozi bugiye kongera imbaraga mu kurangiza icyo kibazo, no gukemura ibindi bibangamiye imibereho y’abarokotse Jenoside.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye Ibuka mu Rwanda yagarutse ku buhamya bwatanzwe na Alphonse Ntagungira, aramushimira kuko ngo atari abagabo benshi bakunda gutera intambwe ngo batange ubuhamya bw’uko barokotse n’ibyo baciyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ko abafite ubuhamya nk’ubwa Alphonse , CNLG yabegera bakabutanga, bukazandikwamo ibitabo bizabikwamo ayo mateka.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu kandi yanashimiye Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame. Yahumurije abacitse ku icumu , ababwira ko Leta izakomeza kubitaho uko ibishoboye. Yasabye kandi ko hatangwa amakuru y’uko abantu bishwe, abatabikoze bagashyikirizwa ubutabera bakabibazwa ngo aho guhora basabirizwa ayo makuru babitse.

Ikindi Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yasabye ni uko abayobozi bakwirinda itekinika mu kwerekana ibibazo by’abacitse ku icumu byakemutse kuko ngo bisubiza inyuma ikibazo kandi kigahora kigaruka. Ku bijyanye n’inzu zubakirwa abacitse ku icumu, yagaragaje ko uburyo buhendutse ari ukwifashisha inkeragutabara kuko ngo zubaka inzu zikomeye kandi ku giciro gito.

Dr. Jean Pierre Dusingizemungu yanasabye Minisitiri Nyirasafari kuzababwirira Guverinoma ko batazigera batatira igihango bagiranye n’uwabarokoye.

Mu ijambo rye, Minisitiri Nyirasafari yavuze ko kwibuka bihoraho ngo kuko utakwibagirwa uwawe wishwe nkuko Alphonse yabitanzemo ubuhamya. Yanaboneyeho kubabwira ubuhamya yumvise bukaba butajya bumuvamo.

Yagize ati " ...Tubibuka buri munsi. Tugomba guterana tukabazirikana ariko buri munsi umuntu aribuka. Ntabwo ushobora kwibagirwa uwawe cyane cyane iyo yishwe urupfu nkurwo twabwiwe na Alphonse.

Aka Karere by’umwihariko nakabayemo n’inkiko Gacaca zitari zabaho ku buryo ibyinshi by’ahangaha ndabizi...Mbizi mu madosiye kuko twayakoraga ngikora muri Parike. Ntibisanzwe , mbega Jenoside yakorewe Abatutsi yateguranywe ubuhanga n’ubugome ...

Hari byinshi nibuka...abantu babaye abagome...Sinjya nibagirwa
ubuhamya numvise bw’umubyeyi bishe bakamuca amabere barangiza bakayaha imbwa zikayarya akiriho , acyumva, ababara...ibyo nabyumviye mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange, ku buryo ubwo buhamya bwangumyemo. Nk’umubyeyi numva ari ubugome bukabije. Arikore rero ni uko icyiza cyanesheje ikibi
."

Yunzemo ati " Uyu munsi twibuka tunazirikana ibyiza by’inkotanyi zatumye hari nababasha kurokoka bakaba bakibara iyi nkuru. Nta na rimwe tuzibuka ngo twibagirwe inkotanyi zatumye uyu munsi tuba duhagaze ahangaha tukabasha kuvuga, buri wese muri iki gihugu agahabwa ijambo.

Uwacitse ku icumu akaba yahagarara akavuga amateka ye, akagira uruhare mu kubaka igihugu, utarahigwagwa nawe bikaba uko. Ni ibyo gushima cyane no gushimira ingabo za FPR Inkotanyi nkuko byanavuzwe.

Uwari ku isonga turamuzi, nyakubahwa Perezida wacu , Paul Kagame ukomeje kugira uruhare mu kubaka iki gihugu cyacu , uruhare ntagereranywa. Akenshi dukunda kuvuga ko yahuje ibitaragombaga guhura. Byarashobokaga ko yuma ya Jenoside haba ibindi bibi ariko yarabihagaritse. Turamushimira cyane."

Yashimiye cyane Abacitse ku icumu bemeye gutanga imbabazi bakaba bashyize imbere kubaka igihugu, asaba abanyarwanda kwamagana abagifite ibitekerezo bibi.

Ati " Ntabwo tuzahwema kubivuga. Twagiye twumva cases z’ingengabitekerezo hirya no hino atari no muri aka Karere ka Ruhango gusa , dusaba yuko abantu bakomeza kubirwanya ...Jenoside yarateguwe , irakorwa, ubu rero turi mu gihe cyo kuyihakana no kuyipfobya. Ntabwo rero dukwiriye kwemera ko uwo watsinzwe akomeza kuyipfobya ngo ayite amazina yishakiye , ahishe ibimenyetso ,...dukomeze dufatane urunana tubarwanye aho bari hose. Baba ari abo mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo , ni ugufatanya tukabarwanya.

Twagiye twumva abacitse ku icumu babwirwa amagambo mabi, ababyuka bagasanga amaraso imbere y’ingo zabo, imisaraba mu mirima cyangwa se imbere y’amazu. Ibi ni ibintu dukwiriye kwanga kandi koko n’ubutabera bugakora akazi kabwo ariko tugasaba ubufatanye kugira ngo abantu batange amakuru.

Jenoside abayigizemo uruhare , bagiye bavuga ngo barashutswe. Nibyo ntawahakana ko Leta yateguye Jenoside, Leta mbi, ubuyobozi bubi ariko umuntu akwiriye na we kugiti cye avuga ngo icyiza ni ikihe, ikibi ni ikihe ? Uyu munsi rero umuntu ugitema inka ,umuntu ugishyira imisaraba imbere y’ingo , umuntu nkuwonguwo azavuga ko ari ubuhe buyobozi bwamushutse? "

Minisitiri Nyirasafari yahamagariye ababyeyi kureka kwangiza abana babashyiramo ingengabitekerezo y’amacakubiri, ahubwo bakabatoza kuva bakiri bato kubaha ikiremwa muntu.

Ati " Buriya kugira ngo ingengebitekerezo ya Jenoside icengere yahereye mu muryango;[…] ababyeyi bakigisha abana babo urwango. Ndasaba rwose ko ababyeyi tutaroga abana bacu; tubigishe kubahana, tubigishe kubaha ikiremwa muntu ".

Igikorwa cyo kwibuka cyashojwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenosie rw’Akarere ka Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 20 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abenshi bahashyinguye bakaba ari abiciwe ku cyahoze ari Superefegitura ya Ruhango no ku biro by’icyari Komini Tambwe.

Mbere y’urugendo rwo kwibuka, Alphonse Ntagungira yabanje kubwira abari bitabiriye uwo muhango ko aho bahagaze ariho haturikiye igisasu cyabaye nk’imbarutso yo kwica Abatutsi muri Ruhango tariki 22 Mata 1994

Umuhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka

Imvura ntiyabakanze

Hatangijwe isengesho

Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba n’umugore we bari baje kwifatanya n’abo mu Ruhango kwibuka

Mukundwa Fifi wahuzaga amagambo...Na we ni umwe mu barokokeye muri Ruhango

Nubwo imvura yagwaga kuva bitangira, ubwitabire bwari hejuru

Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports ni umwe mu bari baje ku ivuko Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakiri bato nabo bitabira cyane ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambulance yafashaga abagize ikibazo cy’ihungabana,...Ruhango iza imbere mu turere dufite abantu bahungabana cyane cyane mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Haririmbwe indirimbo zinyuranye zijyanye no kwibuka

Indirimbo z’umuhanzi Bonhomme zakoze benshi ku mitima

Alphonse atanga ubuhamya bw’uko yabashije kurokoka...Yavuze uko umubyeyi we yishwe mu buryo bw’aagashinyaguro bitera benshi intimba

Minisitiri Nyirasafari akurikiye ubuhamya bwa Alphonse

Ubuhamya bwa Alphonse bwateye benshi intimba

Hasomwe amazina 100 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye mu Ruhango

Nkurayija Jean Claude, uhagarariye ibikorwa byo kwibuka mu Karere ka Ruhango

Nkurunziza JMV, umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Ruhango

Uwari uhagarariye CNLG muri uyu muhango

Dr. Dusingizemungu, ukuriye Ibuka mu Rwanda

Minisitiri Nyirasafari avuga ijambo

Minisitiri Nyirasafari acana urumuri rw’icyizere

Minisitiri Nyirasafari yunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rw’Akarere ka Ruhango

Ambasadeli Munyabagisha Valens ukuriye Komite Olempike na we ni umwe mu bavuka mu Ruhango

Imiryango inyuranye nayo yunamiye ababo bashyinguye muri uru rwibutso

Minisitiri Nyirasafari n’abani bayobozi banasuye urwibutso rwa Ruhango

Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi basura urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango

Photo:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    Ruhango warakubititse
    Abawe tuzahora tukwibuka

    - 23/04/2018 - 16:13
  • claude

    Ntagungi komera ntibazimye

    - 23/04/2018 - 16:14
Tanga Igitekerezo