Ruhango: Bane bafatanwe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano

Mu bikorwa bigamije ku rwanya ubujura bya kozwe na Polisi ikorera mu karere ka Ruhango kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mutarama byafatiwemo abagabo bane bicyekwa ko batunze ibikoresho by’ikoranabuha byibwe mu turere dutandukanye.

Ibi bikorwa byafatiwemo ibikoresho bigizwe na televiziyo 1, mikoro 3, indangururamajwi 1, telephone 2 zo mu bwoko bwa ipad, mudasobwa 1 n’ipasi 1 y’amashanyarazi. Ibi byose byafatiwe mu kagari ka Munini, muri santeri y’ ubucuruzi ya Nyamagana byose bikaba byaribwe mu turere twa Ruhango, Nyanza na Muhanga .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ubu bujura bwa giye bukorwa mu bihe bitandukanye ndetse mu turere dutandukanye.

Akomeza avuga ko gufatwa kwa byo byaturutse ku mukwabu wakozwe na Polisi kumakuru bamaze iminsi bahabwa n’abaturage.

Yagize ati " Ibi bikoresho byibwe mu bihe bitandukanye, byibwa muri turiya turere dutatu ariko bikazanwa mu karere ka Ruhango ari naho byafatiwe ".

CIP Karekezi yavuze ko ibyo bikoresho byibwe n’umwe mu babifatanwe nk’uko abyiyemerera gusa bariya bagabo bane babigizemo uruhare kuko avuga ko aribo babimutumaga.

Yagize ati " Umwe muribo niwe wabizanaga ariko afite n’abandi bafatanya; bariya bagabo bane basanzwe bakorera muri kariya gasantere ka Nyamagana bacuruza imiziki, filimi, bakora za telephone n’ibindi bikorwa birebana n’ikoranabuhanga ariko tukaba dufite amakuru ko bajya bagura n’ibikoresho by’ibijurano bazaniwe n’abajura"

Yakomeje avuga ko Polisi yagiye gushaka amakuru mu bo ikeka ko ari abajura maze imenya ko ibyo bikoresho byagiye byibwa ahantu hatandukanye ihita ikora igikorwa cyo gusaka ababikekwaho barafatwa.

CIP Karekezi asoza ashimira ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana amakuru atuma ibyaha bimwe na bimwe bikumirwa bitaraba ibindi bikaburizwamo.

Abakekwa kuba baragize uruhare muri ubu bujura, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango n’ibyo bikoresho, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rukomeje iperereza.

Igingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo