Rubavu: Yafashwe yihambiriyeho udupfunyika 1000 tw’urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, Anti- Narcotics Unit (ANU) nk’uko bisanzwe mu bikorwa byayo bya buri munsi byo kurwanya ibiyobyabwenge biturutse ku makuru bahawe n’abaturage, mu mpera z’icyumweru dusoje tariki ya 14 na 15 Nzeri 2019, bafatanye Ingabire Esperance w’imyaka 36 udufunyika 700 tw’urumogi aho yarucururizaga mu isanteri ya Buheru mu kagari ka Byahi, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu.

Ni mu gihe kandi no mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago naho hafatiwe umugabo witwa Sebitabi Jean Bosco w’imyaka 37 ukomoka mu murenge wa Bugeshi, we akaba yafatanwe udupfunyika 1000.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko gufatwa kwa Ingabire Esperence byatewe n’ifatwa ry’abasore bagera ku 10 bafashwe bari kunywa urumogi mu gasanteri ka Buheru.

Yagize ati: “Nyuma yo gufata iri tsinda ry’aba basore 10 bari kunywa urumogi babajijwe aho barukuye bavuga ko barugura kwa Ingabire Esperence, niko kujyayo tubasangana udupfunyika 700 twarwo. Ingabire yavuze ko hari abandi bagore babiri bafatanya cyakora bo bavuye aho batuye bajya kwihisha ariko nabo amaherezo baraza gufatwa.”

Uyu mugore avuga ko urumogi arukura mu gihugu cy’abaturanyi cya Kongo cyane ko anahaturiye akarubika iwe mu rugo akagenda arugurisha mu barunywa n’abandi bajya kurucuruza mu bice bitandukanye by’igihugu.

Aba bose bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi aho barimo gukorerwa amadosiye kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Usibye mu karere ka Rubavu, no mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago naho hafatiwe umugabo witwa Sebitabi Jean Bosco w’imyaka 37 ukomoka mu murenge wa Bugeshi wo mu karere ka Rubavu afite udupfunyika 1000 tw’urumogi yatwambariyeho imyenda myinshi. Uyu mugabo avuga ko urumogi yaruvanaga mu gihugu cya Kongo arushyiriye uwitwa Iyamuremye wo mu murenge wa Mukamira.

Sebitabi yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Karago aho nawe arimo gukorerwa dosiye izashyikirizwa ubushinjacyaha.

CIP Kayigi arasaba abantu kutijandika mu bikorwa bigayitse nk’ibi byo gucuruza , kunywa no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nta kindi bibazanira uretse kubahombya no gufungwa. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru, abasaba kudacika intege abasaba gukomeza ubufatanye na Polisi ndetse n’inzego z’ibanze batanga amakuru igihe hari aho babonye abakoresha ibiyobyabwenge.

Yagize kandi ati " Ibikorwa by’abanyoye n’abacuruza ibiyobyabwenge bihungabanya ituze ry’abantu muri rusange. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.Usibye n’ibyo kandi ubifatiwemo arafungwa ntabe akigize icyo amarira umuryango we n’igihugu ."

Mu gihe icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • Theodomile shyaka

    natwe nk’urubyiruko rwo muri nyamata ttc twamaganye ibiyobyabwenge kandi dufatanyije na polisi y’u Rwanda twazamura igihugu cyacu!!!!!!!!!!!!

    - 18/09/2019 - 09:03
  • Theodomile shyaka

    natwe nk’urubyiruko rwo muri nyamata ttc twamaganye ibiyobyabwenge kandi dufatanyije na polisi y’u Rwanda twazamura igihugu cyacu!!!!!!!!!!!!

    - 18/09/2019 - 09:04
  • Zaninka Anathalie

    abantu nkabo bagomba guhanwa kuko biyangiriza ubuzima bwaabo kandi urubyiruko dufate iya mbere mu gukumira icyo kibazo

    - 18/09/2019 - 09:09
  • Zaninka Anathalie

    abantu nkabo bagomba guhanwa kuko biyangiriza ubuzima bwaabo kandi urubyiruko dufate iya mbere mu gukumira icyo kibazo

    - 18/09/2019 - 09:09
Tanga Igitekerezo