Rubavu: Polisi yafashe moto 2 zibwe i Kigali

Ku itariki 15 Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Rubavu yafashe moto ebyiri zibwe mu Mujyi wa Kigali; abagabo babiri bazifatanwe barafunzwe.

Umwe ni Niyonkuru Japhet w’imyaka 28 wafatiwe mu kagari ka Byahi, mu Murenge wa Gisenyi. Yafatanwe moto ifite pulake RD 689 M.

Undi ni Tuyisenge Oscar wafatanwe moto yo mu bwoko bwa TVS Victor ifite pulake RD 392 J; akaba yarafatiwe mu kagari na Rubona, mu Murenge wa Nyamyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Eulade Gakwaya yavuze ko kugira ngo zifatwe abaturage babigizemo uruhare runini kubera ko bahaye amakuru Polisi bakizibonana aba bazifatanwe.

Yagize ati " Kugira ngo iriya yafatanwe Niyonkuru ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari ugiye kuyigura wasanze nta byangombwa byayo afite agahita aduhamagara. Niyonkuru amaze gufatwa yavuze ko yayisanze mu gipangu cy’umuturage mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo ahita ayiba; ayizana i Rubavu agamije kuyigurisha."

CIP Gakwaya yakomeje avuga ko iyafatanwe Tuyisenge byatewe n’amakuru yatanzwe n’umuturage wo muri Rubavu wabwiye nyirayo utuye muri Kigali ko abonye moto ye itwawe n’umuntu atazi. Nyirayo yahise abimenyesha Polisi ishaka uwayibye kugeza imufatiye hafi y’Uruganda rw’inzoga rwa Bralirwa.

Yashimiye abaturage uburyo bakomeje kugira uruhare mu gukumira ibyaha kubera ko batangira amakuru ku gihe; aboneraho kubasaba kuba ijisho ry’umuturanyi no gukora neza amarondo.

Yagiriye inama abatunze ibinyabiziga yo kujya bamenya neza imyirondo y’abo babitije kugira ngo igihe hagize ubyiba Polisi ibashe kumufata.

CIP Gakwaya yagize ati " Ubutumwa twaha abajura n’abandi bakora ibindi byaha ni uko bitazabahira. Uzabikora wese amenye ko isaha iyo ari yo yose azafatwa abihanirwe hashingiwe ku mategeko."

Izi moto zafatiwe mu karere ka Rubavu ziri mu maboko ya Polisi mu gihe iperereza rikomeje.

Niyonkuru na Tuyisenge nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 300 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yerekeye ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • ######

    nitwa kalisa emmanuel nibwe moto RD466R nange mwamfasha

    - 25/10/2018 - 14:38
Tanga Igitekerezo