Rubavu:Biyitaga abayobozi ba sitasiyo ya Polisi bakambura abaturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyamyumba kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama yafashe Iranzi Innocent w’ imyaka 37 na Rwasubutare Callixte w’imyaka 52. Bafatiwe mu Kagari ka Rubona Umurenge wa Nyambyumba bamaze kwambura Habiyaremye Fabien amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 bamushutse ko ari abayobozi muri Polisi y’u Rwanda ko bazamufungurira umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Insepector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko Rwasubutare ariwe wiyitaga umuyobozi wa Polisi muri sitasiyo ya Nyamyumba(Komanda) ariko abikora ari kumwe na Iranzi Innocent.

CIP Karekezi yagize ati “Bariya bagabo bari bafite amakuru ko Habiyaremye afite umuvandimwe ufungiye muri sitasiyo ya Nyamyumba kubera gukubita no gukomeretsa umuturage. Bahise batangira kumuhamagara bamubwira ko nabaha amafaranga bazamufungurira umuvandimwe kuko ngo aribo bayobora sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Habiyaremye yabanje kuboherereza ibihumbi 10 barayanga bamubwira ko ari makeya arongera yohereza andi ibihumbi 10 ategereza ko umuntu arekurwa araheba.

Ati “Tariki ya 08 Mutarama Umuturage amaze gutanga amafaranga yategereje ko umuvandimwe we arekurwa aramubura nibwo yaje gutekereza ko ari abambuzi ajya kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamyumba atanga amakuru. Twahise dutangira iperereza haza gufatwa Iranzi na Rwasabutare, barabyemeye kuko twanarebye muri telefoni dusangamo ubutumwa bagiye bandikira uwo muturage bamusaba amafaranga ndetse harimo n’izigaragaza uko yagiye ayaboherereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakomeje agaya cyane abantu bagenda biyitirira Polisi bagamije kwambura abaturage avuga ko usibye no kuba ibyo bakora ari icyaha, baba barimo no gusiga isura mbi Polisi y’u Rwanda.

Ati “Nka buriya uriya muturage we yari azi ko amafaranga arimo kuyakwa n’abapolisi, nyamara sibyo. Serivisi za Polisi y’u Rwanda zitangwa binyuze mu mucyo, iyo hafashwe umuntu acyekwaho ibyaha ashyikirizwa ubutabera bugasuzuma ibye, byamuhama akabihanirwa yaba umwere akarekurwa.”

Yakomeje akangurira abaturage kuba maso bakirinda abantu bose babashuka cyane cyane babahamagara ku matelefoni babizeza ibitangaza kuko muri iki gihe abambuzi babaye benshi.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 279 havuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ni mugihe ingingo ya 174 ivuga ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo