Rubavu: Bane bafatanwe impapuro mpimbano zo kwa muganga zirimo kwifashishwa mu kugaragaza ko hari uwo Polisi yarenganyije

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Kamena ku kicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yeretse itangazamakuru uwitwa Safari Olivier w’imyaka 30, Iraduha Valentin w’imyaka 27, Umutoni Olive w’imyaka 29 na Shimwanana Jean Michel. Babiri muri aba bantu ni abaforomo, uwitwa Umutoni ni umukozi ucuruza imiti muri farumasi, bose bafashaga Safari Olivier kugira ngo abone impapuro n’imiti yifashisha yerekana ko Polisi yamurenganyije.Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

Gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku muntu witwa Mudeyi Yves tariki ya 5 Kamena yanditse ku rubunga nkoranyambaga(Twitter) avuga ko umuvandimwe we Safari Olivier yarenganyijwe n’abapolisi bamufashe atwaye imodoka nyuma ya saa yine nyamara ngo yari avuye kwivuza kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko mu ijoro rya tariki ya 4 Kamena ubwo abapolisi bafataga Safari Olivier atwaye imodoka nijoro nyuma ya saa yine ari mu Mujyi wa Gisenyi. Ubwo yafatwaga yari afite imiti ariko abapolisi bamusaba impapuro zo kwa muganga arazibura atangira kwifashisha abaforomo b’inshuti ze twavuze haruguru ngo bazimuhe.

CIP Karekezei yagize ati” Safari akimara gufatwa yeretse abapolisi ibinini ko avuye kwa muganga bamusaba impapuro zo kwa muganga arazibura, muri uwo mwanya yahise ahamagara umuganga witwa Iraduha Valentin ukorera kuri Clinic medicale de l’Arche, amubwira ko abapolisi bamufashe amusaba ko yamufasha akamukorera impapuro zigaragaza ko yivuje kugira ngo abone uburyo abeshya abapolisi ko yaravuye kwa muganga kwivuza. Iraduha Valentin kubera ko iryo joro atari yakoze yahamagaye mugenzi we wari ku izamu ariwe Shimwamana Jean Michel amusaba ko yamufashiriza inshuti ye yafashwe na Polisi akamuha igipapuro cyo kuguriraho imiti (Ordonance Medicale) kandi ko mugihe polisi yagera kwa muganga aze kwemeza ko koko Safari yaje kuhivuriza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba akomeza avuga ko Shimwamana Jean Michel muri iryo joro yategereje ko Polisi ihagera ije kureba ko Safari Olivier yahivurije koko araheba kuko imodoka ye yahise ifungwa. Bwarakeye tariki ya 5 Kamena Safari Olivier abyukira aho kuri Clinic medicale de l’Arche agiye kwaka za mpapuoro zo kwivuza arazihabwa azijyana kuri pharmacy Malik aho yakiriwe na Umutoni Olive amusaba ko inyemezabwishyu(facture) aza kumukorera agomba kwandikwaho ko ari iyo ku itariki ya 4 Kamena nk’uko no ku mpapuro zo kwa muganga byari byanditse. Umutoni Olive yarabimukoreye ndetse aramwishyura amuha imiti. CIP Karekezi avuga ko Safari akimara kubona ibyo byangombwa yahise abizana kuri Polisi ariko ntiyari azi ko abamufashije kubibona bamaze gufatwa ndetse babyemeye.

Ati” Safari akimara kubona impapuro n’imiti muri icyo gitondo tariki ya 5 Kamena yahise abizana kuri Polisi hamwe n’urwandiko yandikiye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rubavu asaba kurenganurwa. Uretse Safari wari ugitsimbaraye ko yarenganyijwe ntiyari azi ko abo baganga bafashwe,kandi bose baremera amakosa bakoze ndetse bakanasaba imbabazi ko bayakoreshejwe na Safari Olivier bakanagwa mu cyaha cyo gukora inyandiko mpimbano.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abantu kwirinda gukora ibyaha bagamije kugaragaza ko barenganyijwe. Yasabye abantu kujya bashishoza bakirinda gukoreshwa ibyaha kuko Safari yatumye bagenzi be bakora icyaho cyo gukora impapuro mpimbano kandi babizi.

Ati”Nta mpamvu n’imwe yatuma Polisi igambirira kurenganya umuturage, iyo igufashe hari amakosa uba wakoze uba ugomba kuyemera nturuhanye ahubwo ukaba wayasabira imbabazi. Safari we yakomeje gushaka uko yagaragaza ko Polisi yamurenganyije kugeza ubwo akoze icyaho cyo gukoresha impapuro mpimbano ndetse agusha na bagenzi be muri iki cyaha.”

Yakomeje asaba abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza.

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo