Rubavu: Bafatanwe inoti 11 z’amadorali y’amerika n’ibikoresho bifashishaga bayakora

Biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage Polisi ikorera mu karere ka Rubavu muri sitasiyo ya Gisenyi yafashe uwitwa Ngarambe Francis w’imyaka 22 na Nsanzamahoro Innocent nawe ufite imyaka 22.

Aba bombi bafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri bafatanwa inoti z’ijana z’impimbano 11 z’amadorali y’Amerika ahwanye n’amadorali 1,100, bafatiwe mu murenge wa Gisenyi. Ariya madorali afite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko mu gitondo nka saa yine habanje gufatwa Ngarambe Francis, nyuma nawe aza kugaragaza Nzansamahoro avuga ko ariwe wamuhaga ayo madorali y’amahimbano.

CIP Karekezi yagize ati “Umuturage yaturangiye uriya musore Ngarambe, abapolisi bagezeyo bamusangana inoti 6 z’ijana z’amadorali y’amerika y’amahimbano, yari anafite impapuro 101 avuga ko arizo bakoramo ayo madorali. Amaze gufatwa yavuze ko atariwe uyakora ko ayahabwa na mugenzi we witwa Nsanzamahoro nawe utuye muri uwo murenge wa Rubavu.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko Ngarambe yahise ajyana abo bapolisi mu rugo aho Nsanzamahoro atuye basanga afite igisa nk’icapiro rikora ayo madorali.

Ati “Kwa Nsanzamahoro abapolisi bahasanze inoti 5 nazo z’ijana z’amadorali y’Amerika z’impimbano, mudasobwa imwe, imashini isohora izo noti (Printer). Akimara gufatwa yeretse abapolisi uko akora ayo madorali, yifashisha murandasi akareba uko inoti z’amadorali y’Amerika ziba zimeze, akaziha amabara yazo yifashishije mudasobwa nyuma agasohora iyo noti yifashishije ya mashine isohora impapuro (Printer).”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yakomeje avuga ko izo noti zose uko ari 11 bafatanye bariya basore zari zihuje nimero iranga inoti ndetse zinazihuje n’izo abapolisi baherutse gufatana umukobwa muri ako karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, yafatiwe mu nzu icuruza amacumbi (Lodge).

CIP Karekezi yongeye gukangurira abantu bakora ibyaha bitandukanye kubicikaho kubera ko ku bufatanye n’abaturage abanyabyaha badashobora kumara kabiri badafashwe. Yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufantanye na Polisi mu kurwanya ibyaha asaba n’abandi gukomeza guha amakuru inzego z’umutekano mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya ibyaha bitaraba.

Ati “Hashize ibyumweru bibiri gusa dufatiye umukobwa muri uriya murenge wa Rubavu nawe afite inoti 37 z’amadorali y’Amerika nazo z’impimbano. Ubwo twafataga bariya basore babiri twasanze inoti bafite zisa nk’izo twafatanye uriya mukobwa kuko zihuje nimero, gusa bahakanye ko batamuzi. Turashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko tunakangurira abantu kuba maso ku noti bahabwa cyane cyane inshya.”

Bariya basore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha bakurikiranweho.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo