RIB yahagurukiye abacuruza ibicuruzwa bitemewe n’ibitujuje ubuziranenge

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rutazihanganira abagicuruza ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe n’amategeko cyangwa bitujuje ubuziranenge.

Ibyo byatangajwe mu gikorwa cyo kwerekana ibicuruzwa n’ibiyobyabwenge byafashwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yemerejwe muri Afurika y’Epfo mu mpera za Kanama 2019.

Ni igikorwa cyiswe Usalama VI cyateguwe hashingiwe mu myanzuro yafashwe n’imiryango ya polisi z’ibihugu by’uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika, hagamijwe kurwanya ibyaha ndengamipaka nko gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.

Mu biganiro abahagarariye RIB, Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bagiranye n’itangazamakuru, hibukijwe ko abishora muri ibyo byaha batazihanganirwa kandi ko nibabikomeza bizabagiraho ingaruka, nk’uko bigarukwaho n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubugenzacyaha muri RIB, Jean Marie Twagirayezu.

Yagize ati ’’Hashyizweho ingamba n’uburyo buhagije bwo gukurikirana abishora muri ibyo bikorwa kandi ko nibakomeza bizabagiraho ingaruka ziremereye. Tukaba twibutsa abantu bose ko kurwanya ibyaha ndengamipaka, no gucuruza ibitemewe, bigomba gukorwa ku bufatanye n’inzego zose, hatangwa amakuru ku gihe kugira ngo inzego zibashe kubikumira.’’

Polisi y’u Rwanda yo ikangurira abaturarwanda kumenya amategeko no kumenya ibicuruzwa bitemewe kugira ngo hatazagira ubifatirwamo akitwaza ko atari abizi, ariko bakanamenya ko ibicuruzwa bitemewe bigira n’ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Umuvugizi wayo yagize, CP Kabera John Bosco yagize ati ’’Ingamba ugukangurira abaturarwanda inshingano zabo zo kumenya ibibujijwe, kumenya inzoga zemewe n’izitemewe, bakanamenya ko amavuta amwe n’amwe acuruzwa agira ingaruka ku ruhu, ariko no muri rusange bakamenya ko ibicuruzwa byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.’’

Umunyamategeko mu kigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, RSB Ugirimpuhwe Fidele agaragaza ko n’ubwo ibicuruzwa bitemewe bikomeza gukumirwa ku mipaka , ngo hari ibikinyura mu nzira zitemewe, hakaba hakwiye ubukangurambaga mu babigura:

Yagize ati ’’Igihari ni ukurwanya ibiba byinshiye mu nzira zitemewe, ariko ubufatanye burahari hagati ya polisi z’ibihugu no mu bigo by’ubuziranenge ku buryo nta gicuruzwa cyava mu gihugu kitemewe ngo cyinjire mu kindi gihugu. Ikindi kibazo gihari ibisabwa byose ngo abantu bakore ibintu biba bihari, ariko bagakora ibitandukanye, ariko na none wa wundi ugura ikitujuje ubuziranenge akenewe kwigishwa.’’

Muri icyo gikorwa cya Usalama VI , cyafatiwemo ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ko miliyoni zisaga 80 z’amafaranga y’u Rwanda, hanatabwa muri yombi abantu 46 bakekwaho kuba baragize uruhare muri ibyo bikorwa bitemewe n’amategeko.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo