RIB yafashe umugabo ukurikiranyweho ibyaha birimo gucuruza abakobwa mu bikorwa by’ubusambanyi

RIB yafashe Bizimana Celestin akurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo n’icyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi aho yacuruzaga abakobwa ku bagabo mu bikorwa by’ubusambanyi.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Bizimana yibaga indangamuntu z’abantu akazibaruzaho nimero za telefoni akaba arizo yakoreshaga ibyaha.

Yafatanywe simcards 10 harimo imwe aherutse gukoresha asaba abantu ko bamushakira abakobwa beza yitaga “High Class” bajya gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagabo muri zimwe mu mahoteli hano mu mujyi wa Kigali, bakajya bahembwa hagati y’amadolari 300 na 700. Bizimana avuga ko ubonye uwo mukobwa ngo baravugana akamuhuza n’abo bagabo hanyuma nawe agahabwa igihembo (commission).

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko hari abakobwa Bizimana yahuje n’abagabo barabasambanya, bakamwishyura amadolari 300, agatwara 200 hanyuma abasambayijwe bagahabwa amadolari 100.

Ubundi buryo yakoreshaga ni uguhamagara abantu yiyitirira umuyobozi w’amwe mu mahoteli akomeye, akababeshya ko hari akazi gahemba amafaranga 150,000 ko bamwohereza 45,000frw kugirango dosiye yabo icemo bakabone.

Muri rusange Bizimana akurikiranyweho ibyaha bine aribyo; gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro ndetse no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.

RIB irashimira abaturarwanda bose ku ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gutanga amakuru no gukumira ibyaha, ikaba iboneyeho kubasaba, cyane cyane urubyiruko kwirinda kugira ngo batagwa muri uyu mutego aho abantu babizeza akazi cyangwa izindi nyungu bakabangiriza umuzima.

RIB iributsa kandi abaturarwanda kumenya simcard zibaruye ku ndagamuntu zabo, bakavanaho izo badakoresha kuko zishobora gukoreshwa n’abandi mu gukora ibyaha. Iperereza rirakomeje, kugirango n’abandi bantu bafatanyaga n’uyu Bizimana bafatwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo