RDF yatangije ibikorwa biyihuza n’abaturage bizatwara Miliyari 300 FRW

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mata 2019, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abaturage mu bikorwa by’ubukangurambaga bugamije iterambere, n’imibereho myiza y’abaturage byiswe “Citizen Outreach Program” bizamara amezi atatu.

Ibi bikorwa byatangirijwe icyarimwe mu turere twa Nyarugenge, Karongi, Burera, na Rwamagana. Kuri uyu wa Kane ho byatangirijwe mu Karere ka Kamonyi.

Maj Gen Murasira. Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ibi bikorwa mu murenge wa Kigali ubwo yatangizaga ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’Abaturage.

Muri ibi bikorwa bizamara amezi atatu, Ingabo z’u Rwanda zirateganya kuvura abaturage 137.900 no kubaka amazu 1.141 yagenewe gutuzwamo abatishoboye. Hazahingwa ubuso bwa hegitari 11,139 ndetse ngo hazabaho kurwanya isuri kuri km² 453 harimo no kwita ku bidukikije.

Atangiza ibi bikorwa ku mugaragaro, Mnisitiri Maj Gen Murasira yagize ati "Ingabo z’Igihugu nta kibazo zifite ku mutekano, ushobora kwirinda umwanzi uturuka hanze y’igihugu ariko noneho hakabaho ikibazo cy’amajyambere".

Mu karere ka Burera, abaturage bahuriye ku bitaro bya Butaro bahabwa ubuvuzi bunyuranye ku buntu. Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF, Gen Patrick Nyamvumba yabwiye abaturage bo muri Burera ko buri gihe RDF iharanira iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza yabo.

Ati " RDF ibereyeho kugira ngo ifashe abaturage kubona serivisi ubundi bakabaye bajya gushaka bagenze kilometero nyinshi ngo bazibone. Imibereho myiza yanyu ni zimwe mu nshingano za RDF."

Mu Ntara y’iburasirazuba ibi bikorwa byatangijwe ku mugarabaro na Lt Gen Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara(Reserve Force Chief of Staff) na Maj Gen Charles Karamba, umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere.

Ibi bikorwa byabaye ubushize byari bifite agaciro ka miliyari 200Frw, uyu mwaka ngo ibikorwa bizakorwa bizarenza miliyari 300 FRW.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo