Polisi yerekanye 49 bafatiwe mu icuruzwa ry’ibirayi rinyuranyije n’amategeko

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Mutarama, inzego zitandukanye zirimo na Polisi y’u Rwanda zahuriye n’abacuruzi b’ibirayi n’abaturage b’umurenge wa Kanyinya ku ikusanyirizo ry’ibirayi rya Nzove, baganira n’abafite uruhare mu icuruzwa ry’Ibirayi, babasaba kubahiriza amabwiriza abigenga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Vincent Munyeshyaka, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, Minisitiri w’Ubuhinzi Gerardine Mukeshimana, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Busabizwa Parfait, ni bamwe mu bayobozi bari muri iki gikorwa.

Mbere y’uko bageza ubutumwa kubari aho, Polisi y’u Rwanda yabanje kubereka abantu 49 bafatiwe mu gihugu hose, bari mu makosa atandukanye afite aho ahuriye no kutubahiriza amabwiriza agenga imicururize y’ibirayi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko abo 49 bafashwe barimo 28 bafatiwe mu Ntara y’Iburengerazuba, 10 bafatiwe mu Majyaruguru naho 11 bafatirwa mu Mujyi wa Kigali.

Yasabye abakora ubucuruzi bw’ibirayi kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ubucuruzi bakora kugirango birinde ibihano ateganya, kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira uzafatwa yanyuranyije nayo.

Yavuze ko kuba barafashwe byerekana ubushake bwa Polisi y’u Rwanda bwo kureba ko amabwirizwa yashyizweho yubahirizwa.

Yagize ati " Aba batawe muri yombi ndetse n’imodoka zafashwe zipakiye ibirayi ni kimwe mu bikorwa Polisi iri gukora ngo aya mabwirizwa yubahirizwe, kandi tuzakomeza gukurikirana ko ashyirwa mu bikorwa, turushaho gusura amakusanyirizo ndetse tunakora imikwabu yo kureba ko imodoka zipakiye ibirayi zujuje ibyangombwa bisabwa."

Umwe mu bafatiwe muri aya makosa witwa Majoro Elie wari umwanditsi ku ikusanyirizo ry’ibirayi riri mu muenge wa Rugarama , Akarere ka Burera yavuze ikosa yakoze anarisabira imbabazi.

Yagize ati "Abanyonzi 3 bansanze ku ikusanyirizo bazanye ibirayi bakuye mu baturage, bansaba kubaha icyemezo cy’uko babikuye ku ikusanyirizo ryacu, ngwa mu ikosa ndakibaha."

Yakomeje asaba imbabazi z’ikosa yakoze. Ati " Ndasaba imbabazi kubera aya makosa nakoze, nkanizeza inzego zose ko ndingirirwa imbabazi nzakangurira abakora amakosa mu micururize y’ibirayi kubireka, ahubwo bakubahiriza amabwirizwa yashyizweho n’inzego zibishinzwe."

Icuruzwa ry’ibirayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ryahagurukije inzego zinyuranye

Mu ijambo rye, Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko mu minsi ishize habaye inama yahuje inzego zitadukanye harimo Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi (RAB) maze hafatwa imyanzuro igamije kunoza ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo guca akajagari kagaragaraga mu bucuruzi bw’ibirayi, ariko hagaragaye ko kugeza n’ubu hari abatayubahiriza.

Minisitiri Munyeshyaka

Yagize ati " Kuba hari abatawe muri yombi, ni ibibereka ko abakomeje gutekereza ko ibyo twavuze tutabikomeyeho bibeshya. Turashaka gutunganya ubucuruzi bw’ibirayi kuko uko twari twabigennye umuhinzi arunguka, ikusanyirizo rikunguka, umucuruzi akunguka ndetse n’umuturage ubigura akunguka kuko abigura adahenzwe.”

Turabasaba ko mwakubahiriza amabwirizwa yashyizweho, tukanoza ubucuruzi bw’ibirayi ku nyungu za buri wese, kuko Leta y’u Rwanda yifuriza buri wese kubaho neza, gucuruza neza kandi uwibeshya ko azaduca mu rihumye aribeshya."

Minisitiri Munyeshyaka yasoje asaba abacuruzi b’ibirayi kutabigurisha mu Mujyi wa Kigali gusa, ahubwo bakabigeza mu gihugu hose, kandi byaba byinshi cyangwa se bicye bakabigurisha ku biciro byemejwe.

Igiciro cy’ibirayi cyemejwe na Minisiteri y’Ubucuruzi kigomba guhabwa umuhizi ntikigomba kujya munsi y’amafaranga 135 kandi ntikirenze amafaranga 175 bijyanye n’ubwoko bwabyo, kandi umuguzi wa nyuma ntarenze amafaranga 250 nabwo bitewe n’ubwoko bwabyo.

Uzanyuranya n’imyanzuro itandukanye yafashwe igamije gushyira ku murongo ubucuruzi bw’ibirayi, azahanwa hisunzwe ingingo ya 27 y’itegeko No 15/2001 ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu aho azahanishwa amande ari hagati y’ibihumbi makumyabiri (20.000) na miliyoni ebyiri (2.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda hakurikijwe uburemere bw’icyaha.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo