Polisi yafashe abarobaga mu Kivu mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi rikomeje ibikorwa byo kurwanya uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ndetse n’ibindi byaha bibera muri iki kiyaga.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri abapolisi bo muri iri shami bafashe imitego yo mu bwoko bwa Kaningini ndetse n’amato byifashishwaga n’abaroba amafi binyuranyijwe n’amategeko. Ni igikorwa cyabereye mu kirwa cya Nkombo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, hakaba hanafashwe abarobyi 4 barobaga binyuranyijwe n’amategeko.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze hakajijwe ibikorwa byo gukumira ibikorwa bibi byose bibera mu biyaga byo mu Rwanda.

Yagize ati "Amakuru aturuka mu ma koperative y’abarobyi ndetse n’abandi baturage aho baduha amakuru y’ibyaha bibera mu mazi."

ACP Mwesigye yakomeje avuga ko iyo mikoranire ariyo yatumye abarobyi bane bafatwa ndetse n’ibikoresho bakoreshaga baroba. Igikorwa cyabaye saa tanu z’ijoro hafatwa imitego umunani yo mu bwoko bwa Kaningini n’ amato 5.

ACP Mwesigye yavuze ko imitego yatwitswe naho abarobyi bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkombo bakazarekurwa bamaze gutanga amande.

Twabibutsa ko muri iki cyumweru iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashe abarobyi 6 ndetse n’ibikoresho bakoreshaga. Muri iki gikorwa hanafashwe abarobyi 4 bamaze kuroha mu mazi bagenzi babo babiri mu kiyaga barohorwa na Polisi.

ACP Mwesigye yavuze ko ibikorwa birimo gukorwa biri no mu murongo wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiza ya Leta yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

Ati "Ibikorwa turimo gukorera mu kiyaga cya Kivu birajyana no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza aherutse gutangwa na Leta muri Kanama, amabwiriza ahagarika uburobyi mu mu kiyaga cya Kivu by’igihe gito mu rwego rwo kubungabunga amafi muri kiriya kiyaga."

Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo