Polisi yafashe abarimu baherutse gukubita abanyeshuri umwe bikamuviramo gucika ururimi

Polisi y’u Rwanda irakangurira abarimu n’abandi bose bafite inshingano zo kurera ko bibujijwe guhana umwana bikabije aho bigera n’aho byamuviramo uburwayi n’ibikomere ku mubiri. Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jari mu kigo cy’ishuri cya Cyuga humvikanye amakuru avuga ko hari abarimu babiri bakubise abanyeshuri babiri bigishaga, umwe muri bo bikamuviramo gucika ururimi rukadodwa.

Abarimu bafashwe ni uwitwa Mukaremera Christine ufite imyaka 29 na Niyonshuti Theoneste ufite imyaka 37. Aba barimu bombi bigishaga ku kigo cy’amashuri cya Cyuga giherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali. Uyu Mukaremera Christine niwe tariki ya 11 Nzeri 2019 yakubise umwana w’umukobwa ufite imyaka 10 wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza bikamuviramo gucika ururimi.

Ni mu gihe uwitwa Niyonshuti Theoneste tariki ya 04 Nzeri nawe wigisha kuri icyo kigo cy’ishuri yari yakubise umuyeshuri w’imyaka 17 bikamuviramo gukomereka ku jisho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi avuga ko uriya mwarimukazi na mugenzi we bakubise abana bikabaviramo gukomereka cyane.

Yagize ati: “Uriya Mukaremera yakubise umwana urushyi mu mutwe, agiye kumukubita urwakabiri umwana ashaka kwihisha munsi y’intebe hariho isahane ajyanamo impamba ayikubitaho ururimi kuko yagendaga arira yasamye bituma rukomereka. Niyonshuti we yakubise umwana igipfunsi mu jisho.”

CIP Marie Gorette Umutesi yaboneyeho gusaba abarimu ndetse n’abandi bose bafite inshingano zo kurera kwirinda guhana abana bikabije kuko binyuranyije n’amategeko arengera umwana.

Yagize ati: “Gukubita cyangwa guha umwana ibihano bikabije ntabwo byemewe, yaba ari abarimu ku mashuri cyangwa abandi barezi turabasaba kwirinda gukubita cyangwa guhana abana bikabije.”

Yakomeje avuga ko uretse kuba bariya bana barakubiswe bikabaviramo gukomereka hari na bamwe mu barezi cyangwa ababyeyi usanga baha abana ibihano bibabaza umubiri cyangwa bagakoreshwa imirimo ivunanye idahwanye n’imyaka yabo. Ibintu biba binyuranyije n’amategeko arengera uburenganzira bw’umwana.

CIP Umutesi akomeza avuga ko ibyakozwe na bariya barimu ari icyaha gihanwa n’amategeko kuko bakubise bakanakomeretsa. Amakuru y’ibyakozwe n’aba barimu yatanzwe n’abaturage, ubwo Polisi yakurikiranaga ibi bibazo ubuyobozi bw’ishuri bigishagaho nabwo bwemeje aya makuru.

Kuri ubu aba barimu bombi bafashwe bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

Ingingo ya 121 mu gitabo gishyiraho ibyaha n’ibihano byabyo iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • MUGISHA

    Abobarimu babahane. Ariko no muri G.S SANGAZA muri Ngoma harihohoterwa nkiryo abanyeshuri bakinnye umukino barawutsinda babwiye Deregiteri ngo abategere bajye gukina i Kibongo aravuga ngo natike ihari ubu ikigo cyabura 40000 byogutega.

    - 15/09/2019 - 05:45
Tanga Igitekerezo