Polisi ikomeje gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza ikoresheje Moto

Kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira kugaragara mu Rwanda muri Werurwe tariki ya 14 Polisi y’u Rwanda yagiye ikorana n’izindi nzego za Leta mu gukangurira abaturarwanda kwirinda Koronavirusi. Muri Mata Polisi yifashishije imodoka ndetse n’indege zitagira abapilote (Drones) zifite indangururamajwi zinyura mu nsisiro n’ahandi hantu hahurira n’abantu benshi mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali ibakangurira kubahiriza amabwiriza ya Leta mu kwirinda COVID-19.

Kuva kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama Polisi yongeye gusubukura iyi gahunda itambutsa ubutumwa ariko ubu noneho harifashishwa imodoka ndetse na moto ziriho indangururamajwi. Abapolisi nabo bagira aho bahagarara bakibutsa abantu amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse no kuyubahiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ubutumwa Polisi irimo kugenda itanga bujyana n’ibihe tugezemo muri iki gihe aho imirimo hafi ya yose yasubukuwe ariko hakaba hakomeje kugaragara bamwe mu bantu batubahiriza amabwiriza n’ingamba Leta yashyizeho mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CP Kabera yagize ati “Hakurikijwe imiterere y’uko icyorezo cyari kifashe hano mu Rwanda kuva muri Werurwe, kuri ubu Leta yafashe icyemezo cyo gukomorera imirimo imwe n’imwe gutangira gukora. Ubutumwa turimo kugeza ku baturage muri iki gihe butandukanye n’ubwo twatangaga mu gihe cya #GumaMuRugo. Gusa ariko nanone hari bamwe mu baturarwanda bagenda bateshuka ku ngamba n’amabwiriza Leta yatanze ariyo mpamvu twongeye kwifashisha imodoka zifite indangururamajwi ndetse na moto bagenda bakangurira abaturage kubahiriza amabwiriza.”

Ubutumwa burimo kugenda butambutswa mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali burakangurira abaturarwanda kugenda bambaye agapfukamunwa neza; Gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune inshuro nyinshi, guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi. ingendo rusange zirakorwa mu modoka no kuri moto ariko himakajwe amabwiriza yo kwirinda koronavirus n’impanuka zo mu muhanda.

Muri ubu butumwa abaturarwanda baributswa ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rigomba kwitabirwa n’abantu batarenze 15, gushyingira bikozwe n’idini byitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gusezera, guherekeza no gushyingura uwitabye Imana byitabirwa n’abantu batarenze 30.

Insengero zemerewe gukora zihawe uburenganzira n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bumaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima, abacuruzi barakangurirwa kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abantu barakangurirwa kwirinda kuramukanya bakoranaho, kwikora ku munwa, ku mazuru no ku maso, Siporo zikorwa abantu begeranye, bakoranaho ndetse n’izikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro zirabujijwe, amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijejwe,utubarir turafunze, ibikorwa by’imikino y’amahirwe birafunze.

Mu iyubahirizwa ry’amasaha bikomeje kugaragara ko hari abantu batubahiriza isaha Leta yatanze yo kuba buri muntu yageze iwe. Umuvugizi wa Polisi yongeye kwibutsa abantu ko isaha ya saa tatu itagomba kugera hari umuntu utaragera aho ataha.

Yagize ati “Ingendo zitangira ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo zigasozwa saa tatu y’ijoro. Isaha ya saa tatu za n’ijoro igomba gusanga buri wese yageze iwe, kurenza aya masaha binyuranyije n’amabwiriza kandi birahanirwa.”

CP Kabera akomeza yibutsa abaturarwanda ko iki atari igihe cyo kwirara ahubwo ari cyo gihe cyo gukaza ingamba zo kwirinda COVID-19 kugira ngo bakore imirimo yabo batekanye. Abaturarwanda kandi bahabwa imirongo bakwifashisha batanga amakuru igihe hari aho babonye abantu banyuranya n’amabwiriza. Iyo mirongo ni 112 (umurongo utishyurwa), ndetse na 0788311155 iyi nimero iri no kuri WhatsApp.

Kugeza kuri uyu wa 10 Kanama inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana ubuzima bw’abantu barindwi. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iherutse gutangaza ko iki cyorezo cya COVID-19 cyashegeshe ubukungu bw’igihugu aho umusaruro w’ubuhinzi wagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16%.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo