PHOTO+VIDEO:Urungano United basaniye inzu uwarokotse Jenoside wajyaga arara mu misego imvura yaguye

Itsinda Urungano United ryaremeye uwarokotse Jenoside wo mu Murenge wa Jabana witwa Mukantaganda Fulgencie bamusanira inzu yari isanzwe iva cyane, biramushimisha cyane kuko ngo iyo imvura yagwaga, hari igihe yararaga mu misego uburiri bwose bwatose.

Urungano United rimaze imyaka isaga 12. Ni itsinda ry’abantu bakora Siporo ariko cyane cyane bayikoze mu rwego rw’igihugu harimo n’abakinnye imikino mpuzamahanga. Kuri ubu kandi iri tsinda ririmo abakinnyi banyuranye bakanyujijeho mu cyiciro cya mbere mu mupira w’u Rwanda ndetse n’abakinamo muri iki gihe. Ni itsinda rishingiye kuri Siporo ariko rikanakora ibikorwa biri ‘social’ haba hagati yabo nk’abanyamuryango cyangwa mu bindi byo kubaka igihugu muri rusange.

Ku wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019 nibwo abagize Urungano United babanje gusura urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, barabunamira, bashyira indabo ku mva ndetse banahasiga ibahasha irimo amafaranga azafasha mu mirimo y’isuku ikorwa kuri urwo rwibutso. Nyuma yaho bagiye gukora ikindi gikorwa cyo gusanira inzu Mukantaganda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu Kagali ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo. Bamusakariye inzu yari isanzwe iva cyane, bashyiraho amabati mashya.

Ntamuturano Desire Camarade , umuyobozi w’Urungano United yatangaje ko igikorwa bateguye cyagenze neza kurenza uko babitekerezaga, ashimira abanyamuryango ubwitange bagira mu bikorwa nk’ibi.

Ati " Haba mu gusura urwibutso rwa Jabana, haba gusanira uyu mubyeyi hose twashyizemo amafaranga kandi yavuye mu mifuka y’abanyamuryango. Ndabashimira ubwitange bagira. Hari ibyo twakoze bitazajya munsi y’ibihumbi Magana atandatu (600.000 FRW) ariko hari n’ibindi twasanze bikenewe, ntabwo birangiriye ahangaha."

Camarade yakomeje avuga ko umuntu wese yabasha kwinjira mu itsinda ryabo, akandika akabisaba ariko ngo barabanza bakamwigaho. Uwamaze kwinjira muri Urungano utubahiriza amahame yabo ngo baramusezerera.

Ati " Turabanza tukareka akitabira ibikorwa byacu nibura inshuro 4, tukareba ‘discipline’ ye kuko niyo dushingiyeho . Nyuma tumwereka ibikenewe. Nubwo dufite umuryango, utatiriye ku nshingano , twe turamusezerera."

Iyo imvura yagwaga, Mukantaganda yarekaga mu nzu, akanarara ku misego

Camarade avuga ko mu kujya kuremera Mukantaganda, bagiranye ibiganiro n’Umurenge wa Jabana ndetse n’abahagarariye Ibuka muri uwo Murenge

Camarade ati " Dusanzwe dukora byinshi ariko guha umuntu ibyo kurya, …umufuka w’umuceri twasanze atari igikorwa kirambye. Twabasabye ko kuri iyi nshuro baduha umuntu ukeneye gusakarirwa kuko urabona turi mu gihe cy’imvura. Twifuje kumuhorera igikorwa ku buryo azajya akireba akatwibuka hanyuma tukajya tuza kureba niba hari ibindi bibazo afite tukabifatanya."

Ruzindana Valens , Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Ibuka yashimye cyane Urungano United iki gikorwa bakoze ariko byishimirwa cyane na nyiri ubwite Mukantaganda Fulgencie.

Ati " Nacyakiriye neza cyane bitewe n’aho nabaga , nanyagirwaga cyane bikabije , umuyaga waba wahushye ngakoresha amasengesho kuko nabonaga uhuha, zimwe zikaguruka ariko iyanjye igasigara ariko yavaga cyane kuko iyo imvura yagwaga , narekaga mu nzu , imvura yagwa ntahari, ibintu byose bikanyagirwa, hakaba ubwo ndyamye mu misego uburiri bwanyagiwe."

Yasabiye umugisha abagize Urungano n’imiryango yabo kubera igikorwa gikomeye bamukoreye.

Ati " Nishimye, ni ukubasabira umugisha ku Mana kuko ibyo bankoreye siko nabitekerezaga. Numvaga haribuze umuntu umwe cyangwa babiri. Nabonye baje ari benshi numva ko bafite urukundo. Urukundo bafite , Imana ijye ibaha umugisha."

Muri Jenoside, yabyariye muri Stade

Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yabaye Mukantaganda atwite , abyara hashije icyumweru kimwe itangiye. Kuba baramutemye mu mutwe, bituma ngo ahora awurwaye ndetse byanamuviriyemo ikibazo cyo kurwara uruti rw’umugongo.

Ati " Hari aho bageze batwubikisha inda, bakajya badutambukaho na bya bibote byabo kandi njye ntwite , biba ngombwa ko neguka ngira ngo bandase , ntibandasa. Ubwo hari impamvu, Imana yagira ngo n’ibingibi tubivugire aha."

Mukantaganda akomeza avuga ko ubwo yari ageze muri Stade Amahoro ariho yabyariye.

Ati " Ngeze ku muryango wa 6 niho nabyariye, buriya ni amateka yanjye. Nabuze icyo mfatiramo umwana , gusa nabonye agashitingi niko namufashemo …ni birebire."

Mukantaganda avuga ko ageze i Ndera muri Zone yari iy’Inkotanyi aribwo yagize ubuzima bwiza. Avuga ko umwana we atigeze yonka kuko ntacyo yari konka gusa ngo nubu aracyariho ndetse ariga. Umwana we abana na mukuru we ariwe umurihira amashuri kuko we ngo ntabushobozi afite bwo kuba yamurihirira.

Babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Murenge wa Jabana

Ishimwe Kevin ukina muri AS Kigali ni umwe mu babarizwa muri Urungano United

Uri hagati ni Ntamatorano Desire Camarade, umuyobozi wa Urungano United

Amabati y’inzu ya Mukantaganda yari ashaje cyane

Mukantabana wasaniwe inzu n’Urungano United

Uwambaye umweru ni Abraham Kelly, Visi Perezida w’Urungano United ...araganira na Zakayo, umwe mu bahanga mu by’imyubakire ndetse na we akaba ari umunyamuryango wa Urungano United

PHOTO & VIDEO: NIYITEGEKA Vedaste

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Uwanziga louise

    Mwarakoze cyane mukomerezaho kdi natwe tubarinyuma .tuzajyana dufatikanya namwe mubushobozi buke dufite dufashe abandi .mujye mutumenyesha

    - 14/05/2019 - 17:23
  • MUGABIRE Patrick

    Nukuri turabashimiye cyane nkabanyarwanda mukomereze aho ikivi mwatangiye muzacyuse
    umutima wo gufasha uzabarange iteka uzabe umurage .
    tuzafatanya nkabanyarwanda twibuke twiyubaka

    - 21/05/2019 - 19:53
  • MUGABIRE Patrick

    Nukuri turabashimiye cyane nkabanyarwanda mukomereze aho ikivi mwatangiye muzacyuse
    umutima wo gufasha uzabarange iteka uzabe umurage .
    tuzafatanya nkabanyarwanda twibuke twiyubaka

    - 21/05/2019 - 19:58
Tanga Igitekerezo