Perezida w’Ubushinwa azasura u Rwanda muri Nyakanga

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena 2018, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Olivier Nduhungirehe yatangaje ko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping azagirira uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka.

Ni uruzinduko ruzaba rugamije ngo gukomeza umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi . Biteganyijwe ko Perezida Xi Jinping azagera mu Rwanda tariki 22 Nyakanga 2018.

Uruzinduko rwa Perezida w’Ubushinwa ruje rukurikira urwo Perezida Kagame aheruka kugirira mu Bushinwa. Tariki 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame na Mme Jeannette bakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan..

Icyo gihe Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umukuru w’igihugu. Yakiriwe ahitwa The Great Hall of the People. Yubatse mu gace ka Tiananmen Square rwagati mu Murwa Mukuru Beijing. Iyi ni inyubako ya Leta i Beijing ikorerwaho imihango n’ibirori bikuru bya Republika y’Ubushinwa n’ishyaka rya Gikominusti ry’Ubushinwa.

Umubano w’u Rwanda n ‘Ubushinwa watangiye muri 1971. Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa rwari rukurikiye urw’ Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa yaherukaga kugirira mu Rwanda.

Muri Werurwe 2016 nibwo Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikomisiti riyoboye Ubushinwa yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’igihe kirekire U Bushinwa bufitanye n’u Rwanda. Zhang Dejiang yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo Minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’iki gihugu.

Ubushinwa bufasha u Rwanda mu bintu binyuranye birimo inkunga z’amafaranga, inguzanyo ku nyungu nto, ubufasha bwa tekiniki mu bikorwaremezo, bourses z’abanyeshuri, mu by’ubuzima no mu by’ubuhinzi.

Nduhungirehe kandi yabwiye abanyamakuru ko muri Nyakanga uyu mwaka hateganyijwe uruzinduko rwa Perezida wa Mozambique n’urwa Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi.

Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi na we azasura u Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo