Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite amateka yihariye , agira icyo asaba abayobozi

Nyuma y’igikorwa cy’umuganda rusange, kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro umwiherero wa 14 w’abayobozi b’igihugu.

Umwiherero w’uyu mwaka uzamara iminsi 5 ubera mu kigo cya gisirikare i Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.Abayobozi bazakorera mu matsinda basuzume ibimaze kugerwaho mu ngeri zitandukanye z’icyerekezo 2020, gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 no gutegura icyerekezo 2050.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagendeye ku mateka yaranze u Rwanda akarugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bityo asaba abayobozi guhora bibaza impamvu u Rwanda rufite amateka yihariye.Yavuze ko aribyo bakwiriye guheraho bagakorana umwihariko kugira ngo hagabanuke inkurikizi za Jenoside yo muri Mata 1994.

Ati “Amateka yacu ababaje asobanuye ko tutagomba kugenda ku muvuduko umwe nk’uw’abandi. Birasaba kugira umwete udasanzwe dutekereza ku by’ingenzi vuba. Mwiyibagize uko abandi babigenza ahubwo tugomba kuziba icyuho twatakaje mu mateka yacu. ”

Ibyo ubwabyo biduhaye ikindi kintu cy’umwihariko, …bivuze kugenda muva muri aya mateka …. Muzagomba gukora ibintu bijyana igihugu aho mucyifuza kuburyo butandukanye n’ubwo wenda mubona abandi bakoresha …uburyo tuzagabanya inkurikizi zabyo, bizadusaba gukora ku buryo butandukanye n’ubwo abantu bamenyereye basanzwe babona ahandi…”

Perezida Kagame kandi yashimye intambwe igihugu kimaze gutera. Yibukije abayobozi ko ntawagera ku ntego ari nyamwigendaho abasaba no kureba icyo bungukira mu mwiherero kugeza ubu umaze kuba inshuro 14.

Ati “ Icyo bivuze ni ukureba niba duhura, duhurira iki, inyungu tuvanamo twayibara gute…ntabwo twagira umwiherero gusa, ariko tugomba no kumenya icyo tuvana muri uwo mwiherero cyane cyane iyo bibaye inshuro nyinshi.”

Abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zinyuranye bagiye kumara iminsi 5 mu mwiherero wa 14

Photo: Village Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo