Perezida Kagame yavuze ko hagize ushoza intambara ku Rwanda rwabikora uko bikwiriye

Perezida Paul Kagame avuga ko ingabo z’u Rwanda zidatorezwa kugira ngo zishoze intambara,ahubwo ngo zitorezwa kurinda igihugu kugira ngo hatagira uwagishozaho intambara ariko ngo hagize ushozaho intambara ku Rwanda , rwabikora uko bikwiriye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Nyakanga 2018, i Gako, mu Karere Ka Bugesera, Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yayoboye umuhango wo guha amapeti aba-ofisiye bato 180 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’amasomo mu ishuri rya Gisirikare i Gako, Lt Col David Mutayomba, yavuze ko ari ku nshuro ya karindwi muri iri shuri hasozwa amahugurwa yo ku rwego rw’aba ofisiye.

Mu mwaka n’amezi atandatu bamaze bahugurwa, bize ibintu bitandukanye birimo kumasha, kwiyereka, imyitozo ngororamubiri, kurinda umutekano w’igihugu imbere n’ubumenyi bubashoboza kubungabunga amahoro hanze mu gihe byabaye ngombwa.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko bahabwa ubumenyi bushobora kubafasha mu kurinda ubusugire bw’igihugu cyacu, guhangana n’ibihe bijyana n’intambara, no kurinda abanyarwanda n’ibyo batunze yongeraho ko ari inshingano iremereye.

Perezida Kagame yagize ati " Ndashimira abarangije aya mahugurwa mwese. Aba-ofisiye bashya ndetse n’abandi basanzwe mu Ngabo z’u Rwanda , bose bategurirwa guhangana n’ibihe turimo, ndetse n’ibidasanzwe.

Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara ariko ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara. Iyo ibyo ahandi byabaye ko batubonamo ikibazo bagira icyabo, bakadushozaho intambara, icyo gihe niho dukoresha umutimanama wacu, tukabikora uko bikwiye."

Perezida Kagame yabwiye abarangije ayo masomo ko bahisemo umwuga mwiza.

Ati " Uyu ni umwuga mwiza, ukwiriye kubatera ishema kuko mushobora kubaka igihugu cyanyu namwe ubwanyu, uko bikwiye n’uko mubikwiye.

Ndashimira imiryango yanyu yabareze n’inshuti zanyu zabashyigikiye, zikabaganisha muri iyi nzira, muri uyu mwuga bake bahitamo gukurikira."

Abanyeshuri basoje amahugurwa binjiye muri iri shuri nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu masomo atandukanye.

Imyitozo barangije ngo ni igice kimwe, imyitozo n’amahugurwa mu ngabo ngo bihoraho gusa urwego barangije nirwo rw’ibanze kandi rukomeye nubwo hari izindi nzego zibategereje ngo zibafashe kumenya uko u Rwanda ruhangana n’ibihe.

Indi imyitozo bahawe ni ibafasha kuyobora ingabo mu ntambara no mu mahoro, inyigisho z’imiyoborere ndetse n’inyigisho z’imicungire y’ibintu n’abantu. Bahawe kandi inyigisho z’amategeko agenga imyitwarire mu bihe by’intambara.

Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu. Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y’umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami y’ubuvuzi, ikoranabuhanga n’ubumenyi bw’imibanire y’abantu hongewemo n’ubumenyi mu bya gisirikare.

180 nibo barangije amasomo y’aba Ofisiye i Gako

PHOTO:VILLAGE Urugwiro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo