Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri:

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

 Dr Vincent Biruta

Minisitiri w’Ibidukikije

 Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu

 Gen Patrick Nyamvumba

Minisitiri wa Siporo

 Aurore Mimosa Munyangaju

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco

 Rose Mary Mbabazi

Abanyamabanga ba Leta

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco

 Edouard Bamporiki

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

 Ignatienne Nyirarukundo

Abanyamabanga Bahoraho

Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango

 Assumpta Ingabire

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo

 Didier Shema Maboko

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage

 Samuel Dusengiyumva

Abandi Bayobozi

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza

 Dr. Rose Mukankomeje

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye

 Tito Rutaremara

Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye

 Marc Kabandana

Bikorewe i Kigali, kuwa 4 Ugushyingo 2019, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME,

Dr Edouard NGIRENTE, Minisitiri w’Intebe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo