Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga nk’uko ryavuguruwe muri 2015, none ku wa 04 Ugushyingo 2019 yashyize abayobozi bakuru bashya mu myanya itandukanye.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 4 Ugushyingo 2019, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:
Abaminisitiri:
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
– Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ibidukikije
– Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu
– Gen Patrick Nyamvumba
Minisitiri wa Siporo
– Aurore Mimosa Munyangaju
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco
– Rose Mary Mbabazi
Abanyamabanga ba Leta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco
– Edouard Bamporiki
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
– Ignatienne Nyirarukundo
Abanyamabanga Bahoraho
Umunyabanga uhoraho wa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango
– Assumpta Ingabire
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo
– Didier Shema Maboko
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza y’Abaturage
– Samuel Dusengiyumva
Abandi Bayobozi
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza
– Dr. Rose Mukankomeje
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye
– Tito Rutaremara
Umwe mu bagize Urwego rw’Iguhugu Ngishwanama rw’Inararibonye
– Marc Kabandana
Bikorewe i Kigali, kuwa 4 Ugushyingo 2019, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME,
Dr Edouard NGIRENTE, Minisitiri w’Intebe.