Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Edgar Lungu - AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 , Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida wa Zambia uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Perezida Edgar Lungu yageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu. Mbere yo kwakirwa na Perezida Kagame, Perezida Lungu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira abasaga ibihumbi 250 bahashyinguye, anasiga ubutumwa bushimangira ko ibyabaye mu gihugu bikwiye guha isomo Afurika yose.

Nyuma yaho aherekejwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka; Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Akamanzi Clare n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, Perezida Lungu yatemberejwe agace kahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali (Special Economic Zone).

Ku mugoroba nibwo Perezida Kagame yakiriye ku meza Perezida Lungu. Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

Perezida Kagame yahaye ikaze Perezida Lungu mu Rwanda, amubwira ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.

Perezida Kagame yagize ati " Tunejejwe cyane no kukwakira mu Rwanda. Dufite byinshi duhuriyeho , ku bukungu, kwigira kw’abaturage b’ibihugu byacu ndetse no kugira icyerekezo kimwe ku mugabane wecu…

Abanyarwanda n’Abanyazambiya ubu barahujwe kurusha uko byahoze. Ikigo cyacu cy’indege RwandAir gifite ingendo zigana i Lusaka, tukaba twakoresha aya mahirwe dufite mu kongera ingendo ndetse tugakora ubucuruzi burenzeho….Uru ruzinduko ni ikimenyetso cy’ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Zambia. Ni imbarutso y’ubufatanye burenzeho bushobora kuba."

Perezida Edgar Lungu we yavuze ko atewe ishema no kuba ari mu Rwanda, abanza gushimira Perezida Kagame kuba yaratowe ku buyobozi bwa AU kandi yizeye ko bizatuma intego z’umuryango zigerwaho.

Uruzinduko rwe Perezida Lungu ararusoza kuri uyu wa Kane tariki 22 Gashyantare 2018.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo