Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Trump n’icyo abona ahishiye Afurika

Perezida Kagame yavuze ko isi idakwiriye gutangazwa n’uko umugabane wa Afurika nanubu utaramenya uko imikoranire ya Amerika na Afurika izaba imeze ku butegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko n’Abanyamerika ubwabo bari kugerageza gusobanukirwa n’icyo ubutegetsi bwe buzabagezaho.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa 7 Werurwe 2017 mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyandika ku nkuru z’ubukungu. Ni ikiganiro kigaragaza aho Afurika yavuye n’aho igana, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘“Investing in Africa”, tugenekereje mu Kinyarwanda ni ‘Ugushora imari muri Afurika.” Ni ikiganiro cyagarutse ku ikoranabuhanga, impinduka n’iterambere n’ibindi.

The Wall Street Journal yari yateguye ibiganiro binyuranye ku munsi w’ejo harimo n’ibiganiro mpaka mu matsinda, byose byayobowe n’abanditsi bakuru b’iki kinyamakuru. Nyuma yo kuba bazi ko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika biri gutera imbere cyane mu bukungu kandi rukaba kimwe mu bihugu bifite ubushake bwo kwiteza imbere , Wall Street Journal yahisemo ko Perezida Kagame ariwe usoza ibi biganiro.

Umwanditsi mukuru wa Wall Street Journal, Gerard Baker yasabye Perezida Kagame ko yagira icyo avuga ku hashize h’umugabane wa Afurika, Afurika yo muri iki gihe ndetse n’uko abona izaba imeze mu gihe kizaza nk’umwe mu migabane ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bw’isi muri rusange. Gerard Baker ninaho yahereye asaba Perezida Kagame gusobanura icyo abona umugabane wa Afurika uzitega ku butegetsi bwa Trump.

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yagize ati “ Niba Perezida Trump acyibazwaho n’abamutoye, murabyumva igihe natwe bizadusaba kugira ngo tumenye mu by’ukuri icyo ubutegetsi bwa Trump buhishiye Afurika. Wenda mu gihe cya vuba tuzabimenya…."

Perezida Kagame yongeyeho ko hatagize icyo ubutegetsi bwa Trump bugeza kuri Afurika, yemeje ko hari umurongo usanzweho ku mibanire ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ati “Ikidushishikaje nka Afurika ntabwo ari ukugira abantu badukorera ibintu, ahubwo dukeneye abakorana na Afurika, Haracyari kare cyane rero kuba umuntu yagira icyo avuga ku butegetsi bwa Trump ariko hari ibintu byiza bishobora kutugeraho kuko ntabwo dukeneye kurerwa. Wenda bizatuma Abanyafurika bahaguruka bagatekereza byinshi byo gukora ubwabo bigateza imbere ubukungu nk’ishoramari bagakorana n’ibihugu byateye imbere mu bukungu.…ariko na mbere hahozeho uburyo bw’imibanire bunoze hagati ya Amerika na Afurika….hahozeho ubushake bwo gukorana na Afurika na mbere hose.”

Perezida Paul Kagame mu kiganiro na The Wall Street Journal’

Agaruka ku masezerano y’ubucuruzi Afurika na Amerika bisanzwe bifitanye, Perezida Kagame yagarutse kuri AGOA (Africa Growth and Opportunity Act), uburyo Abanyamerika bashyiriyeho Afurika, bwo koroshya iyinjizwa ry’ibintu bimwe na bimwe biturutse mu bihugu byizewe byo munsi y’ubutayu bwa Sahara. AGOA yashyizweho muri 2000, amasezerano yayo akaba yaravuguruwe kugeza muri 2025. Ibihugu bitanu bigize umurya wa EAC birimo n’u Rwanda ni abanyamuryango ba AGOA.

Perezida Kagame kandi yanasobanuye kuri gahunda y’imihigo, avuga ko ari gahunda yashyizweho yo kwisuzuma.

Ati “ Duhora twisuzuma. Nubwo tugirana imigenderanire n’abaturanyi bacu n’abo mu mahanga ya kure, ariko turagaruka tukareba uko abanyarwanda bari kubyungukiramo…ikinshimisha gishingira ku kuri k’uko tutigeze twijandika mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage bacu. Turi guteza imbere igihugu cyacu.”

Nyuma y’uko Perezida Trump atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika , hakunze kuvugwa ko Uburusiya bwivanze mu matora, bukiba amajwi bwifashishije ikoranabuhanga rya Internet kugira ngo Trump atsinde. Ibi nibyo Perezida Trump yakunze kwita’ fake news’(amakuru y’ibinyoma). Ibi ninabyo byatumye ahagarika ibinyamakuru bikomeye nka The New York Times na BBC kuba byaza kwitabira ikiganiro n’abanyamakuru muri White House akoreramo kuko avuga ko bitangaza amakuru y’ibinyoma.

Asabwe kugira icyo abivugaho, Perezida Kagame yagize ati “ Ibyo mwahoze mudukubitisha, nibyo bibagarukiye bibakubita.” Aha Kagame yasaga nusobanura ku makuru atariyo yakunze kuvugwa ku Rwanda.

Uko abanyarwanda baba mu Bwongereza bakiriye Perezida Kagame

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo