Nyaruguru: Polisi yafashe uwari umaze iminsi yinjiza mu Rwanda insinga zitemewe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe uwitwa Niyomugabo Jean Claude w’imyaka 18, afatanwa ibizingo 58 by’insinga z’amashanyarazi azivanye mu Burundi. Yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Mwoya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Niyomugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, afatwa afite ziriya nsinga zitemewe zitwa Senegal.

Yagize ati” Abapolisi bakorera muri iyi Ntara y’Amajyepfo bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari basanganwe amakuru ko Niyomugabo abantu bo mu Burundi bamuzanira insinga bagahurira aho ibihugu byacu bigabanira hitwa ku Iviro bakumuha izo nsinga. Iyo bamaraga kuzimuha yategaga imodoka akazishyira undi mu muntu uba mu Karere ka Huye uwo nawe akazishyira uba mu Karere ka Muhanga Muhanga, uyu akazazigeza ku mucuruzi uba i Kigali.”

Niyomugabo amaze gufatwa yemeye ko yari asanzwe yinjiza ziriya nsinga mu Rwanda, avuga ko iyo yabaga amaze kugeza izo nsinga i Huye yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Yagize ati ”Izi nsinga nzihabwa n’abarundi, iyo maze kuzibona ntega imodoka nkazijyanira umuntu uba mu Karere ka Huye nawe akazazigeza ku muntu uba mu Karere ka Muhanga. Uyu niwe wahitaga azijyana mu Mujyi wa Kigali. Uyu uba mu Karere ka Huye niwe wampembaga iyo namaraga kumugezaho izi nsinga, mu masezerano yacu harimo ko nimfatwa zitaramugeraho cyangwa hakagira ukundi bigenda nzihombera.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yongeye kwibutsa abantu ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge cyagaragaje ko ziriya nsinga zitwa Senegal zitujuje ubuziranenge ndetse ko zitemewe gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati” Ziriya nsinga inzego zibishinzwe zazikoreye isuzuma zisanga zitujuje ubuziranenge hafatwa icyemezo ko zitagomba gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda. Abaturage tubakangurira kwirinda kuzigura mu rwego rwo kwirinda impanuka z’inkongi zaturuka kuri izo nsinga. Kuzimenya biroroshye kuko zanditseho ijambo Senegal kandi n’igiciro cyazo ni gito cyane ugereranije n’izindi zijuje ubuziranenge.”

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru Niyomugabo agafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye izo nsinga n’uwo bazibonanjye.

Insinga zahise zijyanwa mu bubiko bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyaruguru ni mu gihe Niyomugabo arimo gukuriranwa mu mategeko.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo