Nyaruguru:Abagizi ba nabi barashe abantu 5 barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa

Mu ijoro ryakeye kuwa 19 Kamena , mu masaha ashyira saa sita z’ijoro, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bataramenyekana bateye mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata mu kagari ka Nyabimata mu Mudugudu wa Rwerere.

Ibi ni ibikuriye mu itangazo Polisi y’igihugu yageneye abanyamakuru. Iri tangazo rivuga ko abo bagizi ba nabi barashe abantu 5 , babiri barapfa, naho 3 barakomereka barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Munini aho bari kwitabwaho n’abaganga.

Abo bagizi ba nabi banatwitse imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, banagerageza no kwiba SACCO ya Nyabimata ariko ntibashobora kugira icyo batwara.

Banateye kandi muri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero, bahiba ibintu bitandukanye byiganjemo ibiribwa barabijyana.

Bateye baturutse mu gace k’ishyamba rya Nyungwe gahana imbibi n’igihugu cy’u Burundi, ari nayo nzira bongeye gucamo bagenda.

Inzego z’umutekano zihutiye gutabara no gushakisha abagizi ba nabi.

Abayobozi n’abashinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage yo kubahumuriza mu gihe hagishakishwa abo bagizi ba nabi.

Imodoka y’umunyamabanga Nshingwabikorwa yatwitswe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • rutikura

    Birababaje, ababuze ababo bihangane, ariko Nyaruguru muhumure ntibizongera twizeyeko inzego z’umutekano zigiye kubaba hafi zigahashya abo banzi.

    - 21/06/2018 - 09:30
  • Ndihokubwayo jean paul

    Ubwo bugizi bwa nabi burakabije abo bantu babikoze bashakishwe abapfuye nabo bagire iruhuko ridashira murakoze.

    - 21/06/2018 - 14:08
Tanga Igitekerezo