Nyanza :Polisi yagaruje moto yari yibwe

Abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagaruje moto y’uwitwa Habimana Janvier nyuma y’amasaha 7 yibwe uwo yari yarayihaye ngo ayikoreshe ajye amwishyura amafaranga. Yibwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga.

Iyi moto yafatanwe uwitwa Hakizimana Damascene w’imyaka 20, yafashwe tariki ya 3 Nzeri ifatirwa mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo, Akagari ka Gatagara, Umudugudu wa Karuhwanya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Hakizimana yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Abaturage bo mu Murenge wa Mukingo babonye Hakizimana agurisha moto bamugirira amacyenga batanga amakuru kuri Polisi y’u Rwanda. Hakizimana yafashwe arimo gushaka umukiriya uyigura ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500, yayigurishaga nta byangombwa byayo bigaragaza ko ari iye. Ubwo nibwo Polisi yahise ihagera ifata Hakizimana arimo kugurisha iyo moto.”

Hakizimana amaze gufatwa yemeye ko moto yayikuye aho bari bayihagaritse mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro. Yavuze ko yayitwaye ahagana saa yine za mu gitondo. Nyuma byaje kugaragara ko moto ari iya Habimana Janvier wo mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga.

Habimana yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yamugaruriye moto ye atatekerezaga ko izaboneka mu gihe gito nk’icyakoreshejwe ngo iboneke.

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kugira ngo iriya moto iboneke ndetse n’ucyekwaho kuyiba akaboneka, yagiriye inama abishora mu bikorwa by’ubujura ko nta mahirwe bazagira kubera imikoranire iri hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yagiriye inama abatwara za moto kuzishyirishamo ikoranabuhanga rya GPS kugira ngo bizage byoroha kubona aho moto bityo iyibwe ifatwe hakiri kare. Hakizimana yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ruhango kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2),ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo