Nyanza: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 5

Umugore witwa Musabinema Liliane w’imyaka 31 Polisi y’u Rwanda yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana, nyuma yo gufatanwa udupfunyika ibihumbi 5,200 tw’urumogi. Yafatiwe mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu mugore Musabinema Liliane yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Kinyoni, mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira. Afatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, yafashwe tariki ya 21 Ugushyingo mu masaha ya ninjoro.

Yagize ati: “Iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryamenye amakuru ko mu rugo rw’uyu mugore ari indiri y’ikiyobyabwenge cy’urumogi kuko ngo asanzwe azwiho kurucuruza, niko guhita ifatanya na Polisi ikorera muri uwo murenge bajya kumufata bamusangana udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5,200.”

Uyu mugore Musabinema Liliane akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi hari uwo yari arubikiye witwa Niyirora w’imyaka 32 uza kurumubitsaho arukuye mu gihugu cya Congo, akaza kuruhakura arucuruza mu bakiriya be. Ubu ngo ikaba yari nk’inshuro ya kane(4) aruhabika, uyu Niyorara akaba we yahise acika arimo gushakishwa.

CIP Twajamahoro arasaba abaturage kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryo ariryo ryose kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima ku babinywa ndetse n’igifungo ku babifatanywe babicuruza.

Yagize ati: “Uretse no kuba abanywa ibiyobyabwenge bagira uruhare mu guteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, kwiba no gusambanya abana n’ibindi. Ibiyobyabwenge binagira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresha, bikanagira ingaruka k’ubifatanwe, ku muryango we no ku gihugu muri rusange. Niyo mpamvu kubirwanya no kubikumira bisaba imbaraga za buri wese.”

Umuvugizi kandi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y’abo bakeka bakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye.

Musabinema Liliane ari gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), ikorera kuri sitasiyo ya Busasamana, mu gihe hagishakishwa Niyirora Emmanuel bakoranaga.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo