Nyamasheke: Imodoka itwara imirambo yafashwe itwaye magendu

Mu ijoro rya tariki 4 Nyakanga Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yafatiye mu bikorwa byo gutunda no gucuruza mangendu imodoka isanzwe ikoreshwa mu gutwara imirambo mu rwego rwo kujijisha inzego z’umutekano.

Iyi modoka y’ikompanyi itwara imirambo yitwa “DUTABARANE” yafatiwe mu muhanda Ntendezi-Rusizi itwawe n’uwita Afurika Placide w’imyaka 57 y’amavuko.

Yasanzwemo amabalo atatu y’imyinda ya magendu n’indi ihambuye ndetse n’inkweto ziri mu dukapu 8 byose bitatangiwe imisoro.

Iyi myambaro n’inkweto bya magendu birakekwa ko ari ibya Ntigurirwa Daniel na Kagesera Simon nabo bafatiwe muri iyi modoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaburiye abantu basigaye bakoresha amayeri atandukanye mu gutunda no gucuraza ibintu bitemewe bagamije kujijisha inzego zishinzwe umutekano, ko bazajya bafatwa ku bufatanye n’abaturage.

Ati " Kuba imodoka tuziho gutabara abagize ibyago byo kubura umuntu ifatirwa muri magendu ntibisanzwe, ariko ni amwe mu mayeri menshi akoreshwa n’abakora ubucuruzi butemewe kandi tugenda tuyavumbura ku buryo tuzajya tubafata.

Yavuze ko abaturage aribo bafatanyabikorwa b’imena mu gukumira no kurwanye icuruzwa rya magendu n’ibiyobyabwenge, agashima ubufatanye n’uruhare badahwema kugaragariza Polisi mu kwicungira umutekano.

Yagize ati " Aho tutari abaturage barahatubereye kandi basobanukiwe bihagije akamaro ko gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi bitemewe ndetse n’ibishobora guhungabanya umutekano. Utekereza rero gukora ikinyuranyije n’amategeko amenye ko mugenzi we amureba, bivuze ko n’inzego z’umutekano zamubonye kuko umuturage arazirebera.”

Iyi modoka yafashwe ubwo yahindukiraga ivuye i Rusizi gutwara umurambo, mu kugaruka nibwo abapolisi bayihagaritse nyuma yo gutungirwa agatoki n’abaturage, bayisangamo magendu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimiye abaturarwanda uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no kurwanya ibikorwa binyuranyije n’amategeko, abasaba kurushaho gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukomeza kubaka igihugu gitekanye.

Abafatiwe muri iyi modoka uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukorere kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo bakorweho iperereza. Mu gihe imodoka n’ibyayifatiwemo byashyikirijwe ishami rya Polisi ya Rusizi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo