Nyamasheke:Ikamyo itwara ibikomoka kuri Peteroli yaguye irashya igeze kuri ‘station ya essence’

Ikamyo itwaye ibikomoka kuri Peteroli yakoze impanuka ihita ishya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu burengerazuba bw’u Rwanda, umuriro mwinshi watumye abahegereye bagira ubwoba nk’uko babivuga.

Gilbert Karasira utuye hafi y’aho iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke yabwiye BBC ko yakanguwe n’induru y’abaturanyi bavugaga ko umuriro ubasatiriye.

Avuga ko ari ikamyo yari mu muhanda wa Karongi - Rusizi yerekeza nk’i Rusizi itwaye ibikomoka kuri Peteroli ndetse byahise bimeneka hose mu muhanda no hanze yawo bigatera ikibatsi kinini.

Muri Tanzania, kuwa gatandatu w’icyumweru gishize imodoka yikoreye ibikomoka kuri Peteroli yaraguye birameneka, abaturage baje kubiyora ifatwa n’umuriro abarenga 70 bahasiga ubuzima.

Iyi kamyo yaguye i Nyamasheke yahiriye muri metero nkeya uvuye kuri ’station ya essence’, ubwoba bwari bwinshi ko nayo ishobora gufatwa nk’uko Karasira abivuga.

Uwari utwaye iyi kamyo n’abamufasha babashije kuyivamo itaragurumana nk’uko uyu muturage abyemeza.

Umuyobozi w’umurenge wa Kanjongo Juvenal Cyimana yabibwiye BBC ko iyi mpanuka y’ikamyo itwaye ibikomoka kuri Peteroli nta muntu yahitanye.

Cyimana avuga ko iyi mpanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo, ko nta kindi kintu cyafashwe n’umuriro uretse yo ubwayo.

Karasira avuga ko abaturage bagize ubwoba kubera umuriro mwinshi wakurikiraga aho ibikomoka kuri Peteroli byamenetse hose batinya ko wafata n’ibindi bice bibegereye.

Avuga ko haje kubaho ubutabazi umuriro bakawuzimya.

Ku mpanuka z’imodoka zitwaye ibikomoka kuri Peteroli, abaturage bagirwa inama yo kwirinda kujya kubiyora aho byametse kubera ko umuriro ushobora kubahitana.

Impanuka nk’izi zagiye zihitana benshi muri Afurika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo