Nyamagabe :Hagiye kubakwa ikigo kizajya kigororerwamo inzererezi zigera kuri 2000

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2017, Umunyamabanga wa Leta Dr. Mukabaramba Alvera yasuye ahari gutegurirwa kubaka Ikigo Ngororamuco cy’i Nyamagabe mu Murenge wa Gatare. Imirimo y’ubwubatsi iteganyijwe gutangira mu cyumweru gitaha. Iki kigo nicyuzura, kizajya kigororerwamo inzererezi 2000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Mukabaramba Alvera yaganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Gatare abereka inyungu bafite muri icyo gikorwa cy’amajyambere ariko abakangurira gufasha Leta kugira umuryango nyarwanda mwiza uzira inzererezi.

Yagize ati " Iki kigo kizagorora inzererezi ariko icyo twifuza ni uko mudufasha guca impamvu zituma abana bajya mu mihanda; mudufashe kubyara abo mushoboye kurera kandi mubarere neza kuko ikibazo cy’ubuzererezi gihera mu muryango.
Iki ni igikorwa cy’iterambere kuri mwe kuko hari abazahabwa imirimo.

Iki kigo kizagororerwamo abana kandi bajye banahabwa ubumenyi bw’imyuga itandukanye. Nimurera neza abana banyu, ubuzererezi bukarangira, iki kigo kizahinduka ishuri ry’imyuga ku bana banyu. "

Iki kigo kizuzura gitwaye asaga miliyari 3 FRW. Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco buheruka gutangaza ko ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi nacyo kigomba gutangira kubakwa mu minsi ya vuba. Kizuzura gitwaye asaga miliyari 7. Kizajya cyakira abana b’abakobwa n’abagore b’inzererezi batari munsi y’imyaka 10 batari no hejuru y’imyaka 30 y’amavuko. Biteganyijwe ko kandi n’ikigo cya Iwawa na cyo kizagurwa.

Ikigo cya Gitagata nacyo kigomba kwagurwa kikava ku bana 300 cyari gisanzwe cyakira, kikagera ku bana 1000. Muri bo hakaba hagomba kuba harimo nibura abakobwa 200. Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda cy’igororamuco na Minisiteri y’Ubugetsi bw’igihugu batangaza ko byose biri gukorwa mu rwego rwo guca burundu ubuzererezi.

Dr. Mukabaramba Alvera aganira n’abaturage bo mu Murenge wa Gatare ahagiye kubakwa iki kigo

Igishushanyo mbonera cy’iki kigo

Imirimo yo gusiza aho kizubakwa yaratangiye

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo