Nyagatare: Yafashwe atwaye urumogi mu kajerikani karimo amata

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba yafashe uwitwa Nyamuberwa Evode w’imyaka 17 afite urumogi udupfunyika 438 mu kajerikani karimo amata.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko uyu Nyamuberwa yafatiwe mu kagari ka Matimba, mu murenge wa Matimba ubwo yaragiye gukatisha itike muri kompanyi itwara abagenzi ijya mu mujyi wa Kigali.

CIP Twizeyimana yagize ati: “Uyu musore yagiye gukatisha itike ashaka kujya i Kigali kuko ariho atuye, biza kugaragara ko mu kajerikani harimo amata n’udupfunyika tw’urumogi 438, umwe mu bakozi ba kompanyi itwara abagenzi yari muri gare ya Nyagatare abonye ako kajerikani abona si amata gusa arimo, niko kugira amakenga ahita ahamagara Polisi ihita igenda isanga koko ni urumogi rurimo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko Nyamuberwa amata yari yayavanze n’urumogi. Yaboneho gushimira uyu muturage watanze amakuru ku gihe, asaba n’abandi ko kurwanya abakora ibyaha bitandukanye bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Turashimira abaturage badahwema gutanga amakuru y’abakora ibyaha. By’umwihariko dushimiye uyu mukozi wa kompanyi itwara abagenzi wagize amakenga akihutira gutanga amakuru kandi akayatangira ku gihe.

CIP Twizeyimana yavuze ko Polisi ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego batazahwema na rimwe guhashya inkozi z’ibibi, no guhashya uruhererekane rw’abacuruza ibiyobyabwenge cyane ko n’amayeri bagenda bakoresha yamenyekanye.
Yaburiye abakoresha abana bato mu byaha kuko baba barimo kwangiza ejo hazaza habo ndetse bangiza ejo hazaza h’igihuhu.

Yagize ati: “Abibwira ko nibakoresha abana bataruzuza imyaka y’ubukure batazafatwa baribeshya cyane kuko Polisi ku bufatanye n’abaturage turi maso. Ikindi kandi bibuke ko gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure bihanirwa n’amategeko.”

Umuvugizi wa Polisi yasabye abaturage guhaguruka bagashyira hamwe ingufu bakarwanya ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge kuko biza ku isonga mugukurura ibindi byaha bihungabanya umutekano nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingjiye ku gitsina, gufata ku ngufu, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo